RFL
Kigali

Diana Kamugisha yagiye i Dubai mu ruzinduko rw'iminsi 6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/09/2017 8:56
2


Umuhanzikazi Diana Kamugisha yagiye i Dubai mu kiruhuko nyuma y'igihe yari amaze mu giterane cy'abagore cya New Life Bible church aho yari afite inshingano zinyuranye. Diana Kamugisha yabwiye Inyarwanda ko yagiye i Dubai mu kiruhuko cy'iminsi micye akaba azagaruka i Kigali tariki 29 Nzeli 2017.



Diana Kamugisha ni umuhanzikazi watangije itsinda Women of Faith, ryafashije abahanzikazi bo muri Gospel gukorera mu bumwe bagashyigikirana mu bikorwa binyuranye by'umuziki. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo zisaga 35, aho amaze gukora album eshatu. Diana Kamugisha yamenyekanye mu ndirimbo zanditse amateka mu Rwanda aho twavugamo; Haguruka, Ishimwe ni iryawe, Mwami Mana, Ibendera, Higher Higher, Reka igwe, Igitondo, Lord i came to you n'izindi. Kuri ubu uyu muhanzikazi ari kubarizwa i Dubai mu kiruhuko. 

Image result for Umuhanzikazi Diana Kamugisha amakuru

Diana Kamugisha yibitseho igikombe cya Best famele artist of the year muri Groove Awards Rwanda

REBA HANO 'IBENDERA' YA DIANA KAMUGISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo6 years ago
    Ariko nkumuhanzi was gospel yishyira mwitangazamakuru ngo bigendebite !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Subwibone ni kwisingiza
  • yvan6 years ago
    Ni byiza ko asiga avuze aho agiye kugirango abamushaka bamenye ko atakiri mu rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND