RFL
Kigali

King James yatangaje ko Album ye nshya izasobanura byinshi ku byagiye bimubaho mu rukundo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/09/2017 8:20
0

Umuhanzi King James muri iyi minsi ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko yagiye kurangiza bimwe mu bikorwa bya nyuma kuri iyi Album ye nshya yise ‘Meze Neza’. Ubwo yaganiraga na radiyo Ijwi rya Amerika, King James yatangaje ko indirimbo ziri kuri iyi Album zizasobanura byinshi ku buzima bwe bw’urukundo.



King James wakiriwe na Ernesto umunyamakuru uri gukora kuri iyi radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko yagiye muri Amerika agiye kureba producer Cedru ngo amufashe kurangiza Album ye nshya (Gufata amashusho y’indirimbo ziri kuri Album), kuruhukaho gato ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima busanzwe.

Abajijwe impamvu yahisemo kujya kurangiriza Album ye muri Amerika, King James yagize ati”Nabitekereje kubera ko nifuzaga gukora ibintu bitandukanye n'ibyo nsanzwe nkora kandi hari n'ibindi nakoreye muri Amerika abantu bakabishima. Nkavuga ngo kuki umuntu atasubirayo ngo yongere…” Uyu muhanzi yanatangaje ko yagiye kureba Cedru basa naho batangiranye amukorera amashusho y’indirimbo.

king JamesKing James na Ernesto muri Studio za VOA

King James watangaje ko nta bitaramo azakorera muri Amerika yatangaje ko ibijyanye n’urukundo rwe cyangwa ibyagiye bivugwa by’ubukwe bizasobanuka muri iyi Album ye nshya yise ‘Meze neza’, aha yagize ati”Iyi album izaba ikubiyeho indirimbo zijyana n'ibyo nagiye mbamo mu rukundo ibijyanye n’umukunzi ntacyo mbivugaho ariko nziko Album izabisobanura.”

 REBA HANO AGACE GATO K'IKI KIGANIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND