RFL
Kigali

Ambassador’s Cup 2017: Dream Taekwondo Club yegukanye igikombe cya Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/09/2017 7:30
1


Ku nshuro ya Gatanu irushanwa mpuzamahanga ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) rigaterwa inkunga na Ambasade ya Korea mu Rwanda “Korean Ambassador’s Cup”, ryasojwe, Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga yegukana irushanwa. Imikino yaberaga muri sitade nto ya Remera guhera tariki 23 Nzeli 2017.



Ikipe ya Dream Taekwondo Club ni inshuro ya Kane yegukanye iri rushanwa mu nshuro eshanu rimaze gukinwa kandi ngo ntibifuza kuzagitakaza igihe cyose bazitabira iri rushanwa nkuko umutoza wayo Ntawangundi Eugene abitangaza. Yagize ati:

Icyo dushyizeho imbere ni ubumwe mu bakinnyi ndetse n’abanyamuryango muri rusange,nkuko mwabibonye abakinnyi bafite morale iri hejuru ikindi kandi dukora imyitozo kenshi, dukora iminsi itandatu mu cyumweru. Giteguwe inshuro eshanu iyi ni inshuro ya kane tugitwaye bivuze ko inshuro imwe ariyo tutagitwaye, njye rero mfite ibyishimo kandi n’undi mwaka uzakurikira ntabwo twiteguye gutakaza.

Mu gusoza irushanwa umunyabanga muri Minisiteri y’Umuco na Siporo  Ntigengwa John yashimiye abitariye irushanwa bose. Yagize ati:"Nkuko turimo dusoza iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu ndashimira abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa, abagabo n’abagore n’ibihugu byose bagiye baturukamo ku buryo bitwaye mu irushanwa, irushanwa ryose habamo gutsinda no gutsindwa, gusa siporo iyo ariyo yose habamo kwihangana ari nabyo bitanga igisobanuro cya siporo icyo aricyo."

Mu bihembo bine nyamukuru byatanzwe ku bakinnyi ku giti cyabo bitatu byegukanywe n’Abanyarwanda ikindi kimwe gitaha mu baturanyi ba Uganda ari nako kandi igihugu cyahawe igikombe cyo kwitwara neza mu irushanwa ari u Rwanda.

Ibihembo nyamukuru byatanzwe:                      

-Best junior female:Umurerwa Nadege (Rwanda)

-Best junior male: Gatari Geofrey 9Rwanda)

-Best senior female: Amina Namutosi (Uganda)

-Best senior male: Kayitare Benon (Rwanda)

-Best coach: Richard Kitol (Tanzania)

-Best referee: Musabyimana Emmnuel (Rwanda)

-Fair-play team: Shofco (Kenya)

-Taekwondo spirit: Somalia

-Team champion: Dream Taekwondo Club

-2nd team: Uganda

-3rd team IYF Taekwondo Club

-Country Champion: Rwanda

hh

hh

Dream Taekwondo Club yishimira igikombe

nn

Ntigengwa John umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC ashyikirizwa igikombe cy'igihugu cyitwaye neza mu irushanwa na Park

GG

Ntawangundi Eugene umutoza wa Dream Taekwondo Club ashyikirizwa igikombe na ambasaderi wa Korea mu Rwanda

rr

Umutoza w'ikipe ya IYF Taekwondo Club ashyikirizwa igikombe cy'ikipe yabaye iya 3 mu irushanwa

dd

Uganda yabaye iya Kabiri

dd

Ibikombe byatanzwe

nn

Musabyimana Emmanuel umusifuzi mwiza w'irushanwa

mm

Richard Kitol (Tanzania) umutoza mwiza w'irushanwa

aa

Kayitare Benon (Rwanda) umukinnyi mwiza w'irushanwa mu bakuru

ss

Gatari Geofrey (Rwanda) umukinnyi mwiza mu bato

dd

Umurerwa Nadege (Rwanda) umukinnyi mwiza mu bato (Abagore)

ss

Ikipe ya Kenya yagaragaje Fair-play

rr

Uwase Denyse wegukanye umudari wa zahabu mu cyiciro cy'abafite ibiro byinshi

dd

Abana bakiri bato nabo bitabiriye irushanwa

ff

Umunyakenyakazi watsinze n'umunyarwandakazi

jj

Batera imigeri ijyanye n'imbaraga zabo

k

nn

zzz

Ntigengwa John aganira na Park

cc

Abakunzi ba Taekwondo

cc

nn

jj

Uwase Denyse umenyerewe muri Basketball yambikwa umudari wa zahabu

ll

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC ashimira abitabiriye irushanwa

ff

bb

Ambasaderi wa Korea asoza irushanwa

hh

Martin Koonce ashyikirizwa impano y'igitabo kivuga kuri Taekwondo n'abaturutse muri DR Congo

hh

Perezida w'ishyiramwe rya Taekwondo muri Kivu y'Amajyaruguru

xx

Umujyanama wa Minisitiri wa siporo muri DR Congo

ss

cc

Martin Koonce

dd

zz

Abafana

ss

cczz

Koonce ahamagara abakinnyi ngo batangire umukino

bb

Atanga akaruhuko ku bakinnyi

cc

cc

Umusifuzi atanga amabwiriza

hh

bb

Baba bambaye ibibarinda kubabara

gg

Denyse yambikwa n'umutoza we

nn

Denyse yari ahanganye n'Umunyakenyakazi

INKURU: IRADUKUNDA Yvonne

AMAFOTO:IRADUKUNDA Dieudonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SHIMWA RUKUNDO Alain Bonheur 4 years ago
    mwazadukoreye ubuvugizi na Huye ikabona club ya taekwondo murakoze kandi turaba shyigikira mubyo mukora byose murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND