Ku nshuro ya Gatanu irushanwa mpuzamahanga ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) rigaterwa inkunga na Ambasade ya Korea mu Rwanda “Korean Ambassador’s Cup”, ryasojwe, Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga yegukana irushanwa. Imikino yaberaga muri sitade nto ya Remera guhera tariki 23 Nzeli 2017.
Ikipe ya Dream Taekwondo Club ni inshuro ya Kane yegukanye iri rushanwa mu nshuro eshanu rimaze gukinwa kandi ngo ntibifuza kuzagitakaza igihe cyose bazitabira iri rushanwa nkuko umutoza wayo Ntawangundi Eugene abitangaza. Yagize ati:
Icyo dushyizeho imbere ni ubumwe mu bakinnyi ndetse n’abanyamuryango muri rusange,nkuko mwabibonye abakinnyi bafite morale iri hejuru ikindi kandi dukora imyitozo kenshi, dukora iminsi itandatu mu cyumweru. Giteguwe inshuro eshanu iyi ni inshuro ya kane tugitwaye bivuze ko inshuro imwe ariyo tutagitwaye, njye rero mfite ibyishimo kandi n’undi mwaka uzakurikira ntabwo twiteguye gutakaza.
Mu gusoza irushanwa umunyabanga muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Ntigengwa John yashimiye abitariye irushanwa bose. Yagize ati:"Nkuko turimo dusoza iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu ndashimira abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa, abagabo n’abagore n’ibihugu byose bagiye baturukamo ku buryo bitwaye mu irushanwa, irushanwa ryose habamo gutsinda no gutsindwa, gusa siporo iyo ariyo yose habamo kwihangana ari nabyo bitanga igisobanuro cya siporo icyo aricyo."
Mu bihembo bine nyamukuru byatanzwe ku bakinnyi ku giti cyabo bitatu byegukanywe n’Abanyarwanda ikindi kimwe gitaha mu baturanyi ba Uganda ari nako kandi igihugu cyahawe igikombe cyo kwitwara neza mu irushanwa ari u Rwanda.
Ibihembo nyamukuru byatanzwe:
-Best junior female:Umurerwa Nadege (Rwanda)
-Best junior male: Gatari Geofrey 9Rwanda)
-Best senior female: Amina Namutosi (Uganda)
-Best senior male: Kayitare Benon (Rwanda)
-Best coach: Richard Kitol (Tanzania)
-Best referee: Musabyimana Emmnuel (Rwanda)
-Fair-play team: Shofco (Kenya)
-Taekwondo spirit: Somalia
-Team champion: Dream Taekwondo Club
-2nd team: Uganda
-3rd team IYF Taekwondo Club
-Country Champion: Rwanda
Dream Taekwondo Club yishimira igikombe
Ntigengwa John umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC ashyikirizwa igikombe cy'igihugu cyitwaye neza mu irushanwa na Park
Ntawangundi Eugene umutoza wa Dream Taekwondo Club ashyikirizwa igikombe na ambasaderi wa Korea mu Rwanda
Umutoza w'ikipe ya IYF Taekwondo Club ashyikirizwa igikombe cy'ikipe yabaye iya 3 mu irushanwa
Uganda yabaye iya Kabiri
Ibikombe byatanzwe
Musabyimana Emmanuel umusifuzi mwiza w'irushanwa
Richard Kitol (Tanzania) umutoza mwiza w'irushanwa
Kayitare Benon (Rwanda) umukinnyi mwiza w'irushanwa mu bakuru
Gatari Geofrey (Rwanda) umukinnyi mwiza mu bato
Umurerwa Nadege (Rwanda) umukinnyi mwiza mu bato (Abagore)
Ikipe ya Kenya yagaragaje Fair-play
Uwase Denyse wegukanye umudari wa zahabu mu cyiciro cy'abafite ibiro byinshi
Abana bakiri bato nabo bitabiriye irushanwa
Umunyakenyakazi watsinze n'umunyarwandakazi
Batera imigeri ijyanye n'imbaraga zabo
Ntigengwa John aganira na Park
Abakunzi ba Taekwondo
Uwase Denyse umenyerewe muri Basketball yambikwa umudari wa zahabu
Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC ashimira abitabiriye irushanwa
Ambasaderi wa Korea asoza irushanwa
Martin Koonce ashyikirizwa impano y'igitabo kivuga kuri Taekwondo n'abaturutse muri DR Congo
Perezida w'ishyiramwe rya Taekwondo muri Kivu y'Amajyaruguru
Umujyanama wa Minisitiri wa siporo muri DR Congo
Martin Koonce
Abafana
Koonce ahamagara abakinnyi ngo batangire umukino
Atanga akaruhuko ku bakinnyi
Umusifuzi atanga amabwiriza
Baba bambaye ibibarinda kubabara
Denyse yambikwa n'umutoza we
Denyse yari ahanganye n'Umunyakenyakazi
INKURU: IRADUKUNDA Yvonne
AMAFOTO:IRADUKUNDA Dieudonne
TANGA IGITECYEREZO