RFL
Kigali

KIGALI: Hahuguwe abana bo ku muhanda, Bosenibamwe Aime, Pastor Zigirinshuti na Rev Nathan batanga impanuro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/09/2017 18:09
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 ku rusengero rwa EAR Kacyiru mu mujyi wa Kigali habereye amahugurwa y’abana bo ku muhanda mu gikorwa cyateguwe n’umuryango AERA uyoborwa na Madamu Marie Chantal Uwanyirigira.



AERA ni umuryango w’Ivugabutumwa Rihembura Imitima (Association Evangelique pour la Restauration des Ames. Uyu muryango akaba ari wo wateguye aya mahugurwa y’abana bo ku muhanda, igikorwa kitabiriwe n'abana bo ku muhanda hamwe n'urubyiruko rukijijwe rwabahaye ikaze, cyo kimwe n'abakozi b'Imana batanze amahugurwa kuri aba bana baba ku muhanda. Ni amahugurwa yateguwe n'umuryango AERA mu rwego rwo kuganiriza no kugaragariza abana bo ku muhanda ko ari bo shyingiro ry’iterambere ryiza ry’ejo hazaza.

Abana bo ku muhanda

Bamwe mu bana bo ku muhanda bitabiriye aya mahugurwa

Bwana Bosenibamwe Aime; Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (National Rehabilitation Service) ni umwe mu bafunguye ku mugaragaro aya mahugurwa y'abana bo ku muhanda. Mu bakozi b’Imana batanze impanuro kuri aba bana bo ku muhanda, harimo Pastor Michel Zigirinshuti wabigishije isomo rigira riti ’Umwana gukunda umurimo’, Maitre Rev Nathan Ndyamiyemenshi wabaganirije ku mwana no gukunda umuryango, uyu akaba ari umuyobozi mukuru w'ishuri rya Bibiliya ryitwa RIET ry'itorero AEBR. Hari kandi abandi batandukanye batanze ubuhamya.

Abana bo ku muhanda

Aba bakozi b'Imana ni bo batanze amahugurwa

Icyanditswe kiri muri Luka 15:11-32 ni cyo kifashishijwe mu guhugura abana bo ku muhanda, igikorwa kitabiriwe n’abana batari bacye ndetse bakishimira cyane impanuro bahawe. Perezida w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko (CNJ) ku rwego rw'umurenge wa Kacyiru nawe yifatanije na AERA kugira ngo bafatanye gukurikirana uru rubyiruko barebe ko rwajya ku murongo.

Maitre Rev Nathan Ndyamiyemenshi na Pastor Zigirinshuti Michel bafashe umwanya wo kubasengera maze babemerera ko bagiye gutangira inzira yo kuyoboka Imana bakurikije ubuhamya bwa bagenzi babo bumvise.  Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal uyobora umuryango AERA yaganiriye na Inyarwanda.com abazwa umusaruro w'aya mahugurwa ndetse abazwa n’uko bazakomeza gukurikirana aba bana kugira ngo abavuye mu biyobyabwenge batabisubiramo, adusubiza muri aya magambo:

Habonetse abana bato 45, abakuru batarakizwa bakiri mu biyobyabwenge ni 30,urubyiruko rukijijwe rwari rwaje kubakira ni 30, hari abagiye tutabashije kwandika. Hari na komite ya AERA n’abanyamuryango ba AERA. Abana twabaciyemo amatsinda n’abazajya babakurikirana bakaduha raporo nkugira ngo dukore follow up (tubakurikirane mu nzira nshya batangiye). Itsinda rya mbere riyobowe na Kwizera Pacifique, irya kabiri riyobowe na Uwamungu Pacifique naho irya gatatu riyobowe na Mugwiza Remmy.

Umuryango AERA

Madamu Uwanyirigira Marie Chantal (Iburyo) na Bwana Bosenibamwe Aime wafunguye aya mahugurwa

Nyuma y’amahugurwa y'abana bo ku muhanda habayeho gusabana, basangira amafunguro. Abana bitabiriye aya mahugurwa barishimye cyane basaba abakozi b'Imana bari bahari gukomeza kubasengera kugira ngo bave burundu mu biyobyabwenge. Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal Umuvugizi Mukuru w’umuryango AERA yatangaje ko aya mahugurwa bakoze ari bimwe mu bikorwa AERA ikora kandi ishyize imbere muri iyi minsi. Yagize ati: "Umuryango AERA ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’umugore,gushyigikira amatorero mu ivugabutumwa, kugira uruhare mu bikorwa by’ubwiyunge no kwita kubidukikije." 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Bosenibamwe Aime

Bwana Bosenibamwe Aime ni we wafunguye aya mahugurwa

Umuryango AERA

Umuyobozi wa AERA Marie Chantal Uwanyirigira, Bwana Bosenibamwe Aime, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Maitre Nathan

Umuryango AERA

Madamu Marie Chantal Uwanyirigira (hagati) umuyobozi wa AERA, uwambaye ishati y'umutuku ni uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Kacyiru

Uwanyirigira Chantal

Kwizera Patrick yatanze ubuhamya bw'uko yavuye mu biyobyabwenge

Umuryango AERAAbana bo ku muhanda

Bamwe mu bana bitabiriye amahugurwa

Umuryango AERAUmuryango AERAUmuryango AERAaera

Aba basore bishimiye amahugurwa basaba gukomeza kubasengera kuko bakiri mu biyobyabwenge

Kabanda

Eng Kayibanda Patrick atanga ubuhamya bw'uko umusore mwiza yitwara

Chantal

Madamu Marie Chantal Uwanyirigira yaganiriye n'uyu musore amusaba kuva mu biyobyabwenge

Uwanyirigira Chantal

Marie Chantal Uwanyirigira Umuyobozi Mukuru wa AERA afite ibyiringiro ko Remy azavamo umukristo ahinduwe n'ijambo ry'Imana

Marie Chantal

Nyuma yo gusangira ijambo ry'Imana basangiye n'amafunguro

Marie Chantal

Madamu Marie Chantal Uwanyirigira afata ifunguro

Umuryango AERA

Umuryango AERA

Nyuma y'amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: AERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo6 years ago
    Byari iby'umugisha nanjye narahabaye ibi bizadufasha turebe ko bagenzi bacu babatswe n ibiyobyabwenge babivamo.. Imana ihe umugisha Aera





Inyarwanda BACKGROUND