RFL
Kigali

KIGALI: Umunyamahirwe yatsindiye moto mu gitaramo cya RunTown–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2017 9:12
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 ni bwo RunTown umuhanzi wo muri Nigeria yakoraga igitaramo cye cya mbere muri Kigali, umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yatashye neza nyuma yo gutsindira moto nshya iherekejwe n’ibyangombwa muri gahunda nshya ya Airtel bise ‘Tunga’.



Ubwo abahanzi nka Charly na Nina ndetse na Bruce Melody bari bamaze kuririmba hahise hahamagarwa umunyamahirwe watsindiye moto kugira ngo ayishyikirizwe. Uwitwa Nishimwe Jean Pierre usanzwe utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ni we wahamagawe nk’umunyamahirwe wegukanye moto.

Seburikoko ni we wahamagaye umunyamahirwe watsindiye iyi moto

Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko muri Filime y'uruhererekane 'Seburikoko' inyura kuri Televiziyo Rwanda, ni we wahamagaye uyu munyamahirwe watsindiye moto. Nishimwe Jean Pierre yishimiye gutsindira moto byongeye akayihabwa yicinyira umuziki muri iki gitaramo.

Yishimiye gutombora moto

Usibye iyi moto ariko Airtel Rwanda muri gahunda yabo nshya bise ‘Tunga’ bazatanga moto cumi nebyiri (12), nizishira hatangwe imodoka nk'igihembo nyamuru muri iyi gahunda ya Tunga na Airtel. Kuba ufite simukadi ya Airtel bishobora kukugira umwe mu bashobora gutsindira ibihembo muri Airtel Tunga. Ibyo biroroshye cyane kuko bigusaba gusa igiceri cy’amafaranga 100 kugira ngo ubashe kuba umwe mu bashobora gutsindira moto cyangwa imodoka, icyo usabwa ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 gusa hanyuma ukaba ubaye umwe mu bashobora kwegukana izi mpano zidasanzwe Airtel yazaniye abanyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND