RFL
Kigali

KIGALI: Ibihe by'ingenzi byaranze igitaramo cya RunTown na Sheebah kijujutiwe na benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2017 8:45
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 ni bwo RunTown na Sheebah Karungi bakoraga igitaramo cyabo cyabereye muri Parking za Stade Amahoro kirangwa n’ibintu binyuranye birimo amakosa menshi bituma benshi bataha bijujutira abagiteguye.



Igitaramo cyatangiye gitinze bikabije…

Byari byitezwe ko iki gitaramo gitangira ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nkuko byamamajwe mu bitangazamakuru binyuranye icyakora igihe cyatangiriye harengagaho byibuza amasaha angana nayo imodoka irimo kakuma gacunga umuvuduko ikoresha yerekeza i Rubavu iramutse ivuye i Kigali ku isaha, cyane ko umuntu wavuye i Kigali saa kumi nebyiri (18:00) akigira i Musanze byanze bikunze yagarutse agatangira iki gitaramo saa 22:17 dore ko ari bwo umuhanzi wa mbere yuriye urubyiniro, Charly na Nina akaba aribo babanje ku rubyiniro.

Charly na Nina ni bo babanje ku rubyiniro saa yine zirenga

Abahanzi bo mu Rwanda baririmbye Live abandi baririmba PlayBack

Ku ikubitiro Charly na Nina ni bo babanje ku rubyiniro baririmba mu buryo bwa Live gusa ibyuma nabyo ntibyababanira. Aba bahanzikazi bagerageje gushimisha abakunzi babo cyane ko basanzwe bazwiho ubuhanga mu kuririmba. Bavuye kuri stage hakurikiyeho Bruce Melody nawe aririmba Live abafana be nabo baramuyoboka bamufasha gutarama.

Sheebah na RunTown baririmbye Playback

Ibintu byaje guhinduka Bruce Melodies akiva ku rubyiniro cyane ko abandi bose barimo Sheebah Karungi na RunTown baririmbye mu buryo bwa Play Back. Ibi byatumye umunyamakuru yibaza niba abahanzi bo mu Rwanda baririmbye Live aribo bahawe amafaranga menshi kurusha aba baririmbiye kuri Cd, cyane ko hamenyerewe ubusumbane bukunze kugaragara muri aba bahanzi.

Abahanzi bose bamamajwe ntabwo bagaragaye ku rubyiniro

Iyo unyujije amaso mu bahanzi bamamajwe ko bazaza muri iki gitaramo hari abo bikorohera kumenya niba bageze muri iki gitaramo cyangwa batigeze baririmba, aha umuntu yagaruka ku bataririmbye barimo nk’itsinda rya Active ritigeze rigaragara ku rubyiniro nyamara mu gihe bari bageze ahabereye iki gitaramo.

Nubwo hari abataririmbye urubyiniro rwigeze kumara amasaha n'ayandi nta muntu wari watangira kuririmba

Usibye aba ariko muri iki gitaramo undi muhanzi muhanzi w’Umugande wamamajwe ari we Allan Toniks nawe ntabwo yigeze ataramira abari aho nta n'uwagaragaye ahabereye iki gitaramo.

Abafana bari bake ku ruhande hakavugwa impamvu zinyuranye…

Urebye neza ukitegereza usanga abafana bitabiriye iki gitaramo ari nka kimwe cya kane cy’abantu bagombaga kuzura ahari hateganyijwe, ibi byatumye impaka ziba zose ku cyaba cyateye kutuzuza abantu muri iki gitaramo. Bamwe bavugaga ko ikibazo ari abahanzi batumiwe badakanganye ku buryo bakuzuza ahantu nka Parikingi ya stade Amahoro. Abandi ariko bavugaga ko amafaranga yo kwinjira atari make ku buryo kuyabona muri ibi bihe atari ikintu cyari cyoroshye cyane ko kwinjira byari 5000frw, 10000frw na 25000frw.

Abafana bari bake

Igitaramo cyamaze amasaha menshi kiba ariko abahanzi baririmba mbarwa

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umuziki wumvikanaga ahagombaga kubera igitaramo kugeza saa sita n’iminota mike z’igicuku (ubwo igitaramo cyarangiraga), aya masaha yose igitaramo cyamaze abahanzi bari baje guhangwa amaso n’abakunzi babo bamazemo abiri mu gihe andi masaha wabonaga abafana babuze uko bigira basimburanywa mu maso abantu banyuranye abashyushyarugamba basaga nabigira muri iki gitaramo ndetse n’aba Djs byibuza bo bagerageje gususurutsa abantu.

Abahanzi bahabwaga umwanya muto wo kuririmba ngo hatarenzwa amasaha uruhushya rwatanzwe na Police rwasabye, bityo n'uwavuga ko abahanzi basaranganyije igihe bitewe n'ubukerererwe ntiyaba abeshye

Sheebah wari wiyambariye ubusa yabyinnye cyane kurusha kuririmba, RunTown utagize kinini akora yatanze amafaranga, cyari igitaramo giciriritse kitagira icyo kigisha umuhanzi ukizamuka

Muri iki gitaramo Sheebah Karungi ni umwe mu bari bitezwe, uyu muhanzikazi yakoze uko ashoboye ngo afate imitima y'abakunzi ba muzika, ibintu byatumye yurira urubyiniro yambaye akambaro kagufi cyane ubundi si ukubyina yivayo, mbega iyo kiba igitaramo cyo kubyina ntawari kuba yamuhize ariko kuko cyari icyo kuririmba biragoye guhamya ko yaririmbye bingana cyangwa byenda kungana nuko yabyinnye.

Bruce Melody yerekanye ko hari n'abanyamahanga yarusha kuririmba n'ubwo baba bishyuwe akayabo

RunTown wari witezwe na benshi yaririmbye nkuko n'undi muhanzi wese yari kuririmba aha nta n'uwabura kuvuga ko Bruce Melody yamurushije gushimisha abantu, nta gishya uyu muhanzi yagaragaje icyakora yaje guhamagara inkumi zibyina indirimbo ye iyabashije kubikora neza ayiha n'amafaranga. Iki gitaramo kuva mu mitegurire yacyo, cyari giciriritse ku buryo nta kintu umuhanzi ukizamuka wakitabiriye yaba yakigiyemo usibye wenda gukosora amakosa yakozwe muri iki gitaramo.

 KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nounou6 years ago
    MEDDY oyaweeeeeeee genda muhungu wacu urashoboye . Ureke abifashisha charity na Nina , na Bruce melody





Inyarwanda BACKGROUND