Mani Martin muri iyi minsi ntakindi kiri kumuvugwaho uretse ibikorwa byo kurangiza Album ye nshya ‘Afro’ ndetse no gutunganya gahunda z’ibitaramo afite mu gihugu hafi ya hose byo kuyimurikira abakunzi b’umuziki we aho bari hose, cyane ko ku ikubitiro agomba guhera i Rubavu mu mpera z’icyumweru tugiye gutangira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Mani Martin yagarutse cyane ku kuba imirimo yo gukora kuri Album ye ‘Afro’ iri kugana ku musozo ndetse n’imyiteguro y’ibitaramo byo kuyimurika ikaba iri kugana ku musozo cyane ko agomba kumurika iyi album akoze ibitaramo bitanu bizabera mu duce tunyuranye.
Mani Martin aganira n'abanyamakuru
Uyu muhanzi uhera i Rubavu tariki 30 Nzeri 2017 azakurikizaho ibindi bitaramo birimo ibizabera i Huye, Rusizi, Musanze na Kigali. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Mani Martin yaboneyeho kwerekana MTN Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’ibi bitaramo agiye gukora azenguruka igihugu hafi ya cyose.
MTN umuterankunga mukuru w'ibi bitaramo batangaje ko bazafatanya na Mani Martin aho azajya ajya gukorera ibitaramo hose
Iki gitaramo Mani Martin agiye gukorera mu karere ka Rubavu azifatanya n’itsinda rya The Same, Khalid, abanyeshuri bo ku Nyundo ndetse n’abasore bazafatanya mu bitaramo byose bitwa ‘Yemba Voice’. Igitaramo kibumburira ibindi, kizabera muri Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu.
TANGA IGITECYEREZO