RFL
Kigali

MUSANZE: “Live Your Goals 2017” yasojwe, Rwemarika avuga ko isize umusaruro ufatika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/09/2017 22:06
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeli 2017 ni bwo gahunda ya Live Your Goals ikiringo cyayo cya 2017 yashyirwagaho akadomo, igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze ahahuriye abana b’abakobwa 200. Rwemarika Felicite yasoje iyi gahunda avuga ko anejejwe n’umusaruro umaze kugerwaho.



Live Your Goals (LYG) ni umushinga w’imyaka itatu (3) uterwa inkunga na FIFA hagamijwe gukundisha no gushishikariza abana b’abakobwa gukunda no kwitabira gukina umupira w’amaguru kuko byari bimaze kugaragara ko basigaye inyuma ugereranyije na basaza babo.

Aganira n’abanyamakuru ubwo hasozwaga iyi gahunda mu kiringo cyayo cya kabiri, Rwemarika yavuze ko iyo akoze ibarura neza asanga uyu mushinga warageze ku ntego ndetse ko kugeza ubu hamaze kuboneka abana bavamo amakipe abiri y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17. Yagize ati:

Mu by’ukuri dukoze ibarura muri macye uko gahunda yari iteganyijwe, turabona yaragezweho uko twabyifuzaga. Kubona abana muri iki gihe ntabwo biba byoroshye, kubona uburyo banezerewe ni ibintu bisaba imbaraga kandi banahinduye imyumvire. Ni ibintu bidushimisha cyane, twibaza ko mu gihe kiri imbere bizatworohera kubona abakinnyi kuko ntabwo bizaba ari iby’abantu bacye, ubu byabaye inshingano z’ababyeyi, abarezi n’abayobozi muri rusange.

Rwemarika kandi avuga ko mu kiringo cya 2018 hazabaho kuzenguruka uturere icyenda (9) dusigaye ari nako hazaba hibandwa cyane mu gukora amarushanwa azatanga nibura amakipe abiri y’abakinnyi batarengeje imyaka 17. “Ni ukuvuga ko ubu hasigaye uturere icyenda (9),  utwinshi tumaze kuturangiza. Ni ukuvuga ko ubutaha aritwo tuzibandaho kugira ngo turangize ariko akenshi tuzashyira imbaraga mu marushanwa kugira ngo dutoranye abana bafite impano, tubegeranye nibura tuvuga tuti Live Your Goals idusigiye nibura amakipe abiri y’abaterengeje imyaka 17”. Rwemarika.

Rwemarika Felicite uhagarariye umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagore muri FERWAFA

Rwemarika Felicite uhagarariye umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagore muri FERWAFA

Live Your Goals 2017 yarebaga uturere twa; Ruhango, Muhanga, Kayonza, Gicumbi na Musanze, ikaba isojwe hitabiriye abana igihumbi (1000). Abana batojwe ibyo umukinnyi agomba kuba azi kugira ngo azavemo igihangange birimo; gutanga umupira kuri mugenzi we, gutera umupira hakoreshejwe umutwe, kunaga, gucenga no kugorora ingingo. 

Abana bakora akarasisi mbere yo gutangira imyitozo

Live Your Goals 2017

Abana bakora akarasisi mbere yo gutangira imyitozo

Abana b'i Musanze bazenguruka ikibuga cya sitade Ubworoherane

Abana b'i Musanze bazenguruka ikibuga cya sitade Ubworoherane

Habimana Sosthene umutoza wa FC Musanze nawe ari mu batoza batanze amasomo mu bana

Habimana Sosthene atanga inama ku bakinnyi

Habimana Sosthene umutoza wa FC Musanze nawe ari mu batoza batanze amasomo mu bana

Abana bagorora ingingo

Abana bagorora ingingo

Umwana atozwa uko bacenga

Umwana atozwa uko bacenga 

Abana bacenganwa

Live Your Goals 2017

Abana bacenganwa

Umwana gana izamu

Umwana agana izamu

Umwana anobagiza umupira

Umwana anobagiza umupira

Abana mu kibuga

Abana mu kibuga 

Imurora Japhet ukinira FC Musanze yarebye iyi myitozo

Imurora Japhet ukinira FC Musanze yarebye iyi myitozo

Rwemarika Felicite (iburyo) yerekanye Tumukunde Eugenie umugore washinze ikipe y'abana mu karere ka Musanze

Rwemarika Felicite (iburyo) yerekanye Tumukunde Eugenie umugore washinze ikipe y'abana mu karere ka Musanze

Abana basoje imyitozo

Abana basoje imyitozo

Ifoto y'ubworoherane

Ifoto y'ubworoherane

Ifoto y'ubworoherane

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND