RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa yahawe ibendera ry’igihugu mbere yuko yitabira Miss World 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/09/2017 16:51
2


Nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zabanje Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa agomba guhaguruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru aho azerekeza ku mugabane w’Uburayi ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017, uyu mukobwa nyuma yo kuva i Burayi azahita yerekeza muri Miss World 2017.



Mbere yuko ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Miss World, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yahawe ibendera ry’igihugu nk’ikirango cy’umuntu uhagarariye igihugu. Iki gikorwa cyabereye muri MINISPOC aho umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC ari we John Ntigengwa wahaye iri bendera Nyampinga w’u Rwanda ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss World 2017. 

miss rwandaIradukunda Elsa yahawe ibendera n'umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC Bwana John Ntigengwa

Nyuma yo kuva kwakira ibendera ry’igihugu, Miss Iradukunda Elsa yahise agirana ikiganiro n’abanyamakuru abasezeraho ndetse anaboneraho kubamenyesha gahunda irambuye y’urugendo rwe, dore ko nkuko twabibatangarije mu nkuru yacu yabanje uyu mukobwa azabanza gutembera Uburayi yamamaza ibikorerwa mu Rwanda akahava yerekeza muri Miss World izatangira tariki 15 Ukwakira 2017 ikarangira tariki 19 Ugushyingo 2017, nyuma yaho agasubira ku mugabane w’Uburayi aho azava agaruka mu Rwanda.

miss rwanda

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yahawe idarapo hari n'abafatanyabikorwa be

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yijeje abanyamakuru ko azakora uko ashoboye agahagararira neza igihugu kimutumye ndetse byanamukundira akaba yakwegukana ikamba azaba ahatanira n'abandi bakobwa bazaba baturutse mu bihugu binyuranye. Miss Elsa Iradukunda yasabye abanyarwanda kuzamuba hafi bakamushyigikira aho azaba abahagarariye muri aya marushanwa kugira ngo niyegukana ikamba bizabe ibyishimo ku gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO6 years ago
    Agiye kutwambarira ubusa gusa ntakindi n'ubundi n'abamubanjirije ntakindi bakoze. amafaranga aba apfa ubusa mwabuze ibindi muyashyiramo koko
  • Musoni yassini6 years ago
    Elsa turagushyigikiye nkabanyarwanda twese knd Imana izagufashe





Inyarwanda BACKGROUND