RFL
Kigali

Aliko Dangote, umuherwe muri Afrika yahaye impano abakozi bo ku kibuga cy'indege i Kanombe barayanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2017 9:40
0


Aliko Dangote, umuherwe ku mugabane wa Afrika yabwiye abari mu nama y’Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’abibumbye ko bahaguruka bakajya muri Afrika bakareba uko uyu mugabane uri gutera imbere, bakareka guha intebe amakuru y'ibinyoma bahabwa.



Aliko Dangote umuherwe ukomoka muri Nigeria yagize ati: "Mwiba abanebwe. Mujye hariya mwirebere inkuru nyayo. Ibintu byarahindutse.” Kuri uyu wa 20 Nzeli 2017 ubwo yavugaga uburyo Afrika yahindutse,umuherwe Aliko Dangote yakomoje ku byamubayeho ubwo yasuraga u Rwanda akakiranwa urugwiro n'abakozi bo ku kibuga cy'indege i Kanombe, maze yajya kubashimira bakanga impano yari abahaye y'amadorali 100 ya Amerika (100$). Ibi byamugaragarije ko u Rwanda ari igihugu cy’imiyoborere myiza n’ubuyobozi bukwiye, ahantu ruswa yabashije guhashywa.

Uyu muherwe yari mu nama yabereye mu cyumba cy’ikigo cy’abanyamategeko Shearman and Sterling LLC, yitabirwa n’abashoramari batandukanye n’abahagarariye ibihugu byabo. Dangote w’imyaka 60 ugeze ku mutungo wa miliyari $13.1 yari kumwe na Perezida Paul Kagame, baganira ku mahirwe n’imbogamizi umugabane wa Afurika ugenda uhura nazo.

“Nta kintu na kimwe cyakwitirirwa Afurika mu bijyanye na ruswa.” Aya ni amagambo yatangajwe na Perezida Kagame aho yagaragazaga ko ruswa atari umwihariko wa Afurika.  Muri icyo kiganiro, Dangote yakomoje ku bukungu bwa Nigeria avuga ko gikwiye gukomeza gusenga ngo igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kigume hasi kuko bituma igihugu kitiringira gusa amafaranga kizavana muri iyo mitungo kamere.

Umuherwe Aliko Dangote






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND