RFL
Kigali

GICUMBI: Rwemarika yemeza ko “Live Your Goals” hari icyo yahinduye ku babyeyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2017 19:40
0


Rwemarika Felicité ushinzwe komosiyo y’umupira w’abagore muri FERWAFA yemeza ko gahunda ya Live Your Goals hari icyo imaze kugeraho kinini harimo no kuba ababyeyi bafite abana b’abakobwa basigaye bamwihamagarira bamubaza uko bamugezaho abana bagatozwa umupira w’amaguru.



“FIFA Live Your Goals Festival” ni gahunda y’imyaka itatu (3) kuva mu 2016 izafasha abana b’abakobwa gukunda no kwihatira gukora siporo bakina umupira w’amaguru kuko FIFA ibona ko cyane ku mugabane wa Afurika bakiri hasi mu gukina no kwitabira uyu mukino.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeli 2017 ubwo uyu mushinga wari ugeze mu Karere ka Gicumbi, Rwemarika yabwiye abanyamakuru ko abona bigenda neza kandi ko n’ababyeyi bagenda babyumva kuko akunze kwakira telefone z’ababyeyi bamubaza uko bamugezaho abana bagakina umupira w’amaguru.

“Njye aho bigeze aha ndabyishimiye kuko ubona ko abarezi b’abana babishyizemo imbaraga. Ikindi nuko ubu urajya kumva ukumva ababyeyi baraduhamagaye, buri kanya tuba twakira telefone ababyeyi batubaza uko bagira ngo abana babo bakine umupira w’amaguru, urabona ko rero intego ya Live Your Goals igenda igerwaho”. Rwemarika.

Rwemarika Felicite uhagarariye umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagore muri FERWAFA

Rwemarika Felicite uhagarariye umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagore muri FERWAFA

Rwemarika kandi avuga ko gahunda y’igihe kirekire aruko aba bana aribo bazavamo abazajya bakina mu makipe y’abatarengeje imyaka 17 na 15 umwaka utaha nk’uko byagenze umwaka ushize. “Igihe cyashize twakoze amajonjora y’abatarengeje imyaka 15, abatoranyijwe bagiye mu ishuli rya WDA bakaba bafite n’abatoza babakurikirana, abatarashoboye kujya muri iryo shuli bagiye mu mashuli yandi ya Groupe Scolaire Remera-Rukoma. Murabona ko rero bagenda babakurikirana umunsi ku wundi. Ubu twifuza kujya mu bihe tutagezemo noneho dukore irindi jonjora rya U-17 kugira ngo 2019 tuzabe dufite ikipe y’igihugu nziza”. Rwemarika.

Rwemarika asoza avuga ko umwaka ushize yari yifuje ko abana batarengeje imyaka 17 bakina na Tanzania ntibyakunda ariko yizera ko umwaka utaha nta gisibya bigomba kubaho. Ku kibuga cya Gicumbi hahuriye abana 200 bari baturutse mu bigo bitandukanye birimo; Groupe Inyange, Groupe Scolaire Byumba-EAR, Ecole Primaire Gacurabwenge, Ecole Primaire Nyande na King Salomon.

Abana bato batabasha gukina bari bicaye muri sitade bareba uko bikorwa

Abana bato batabasha gukina bari bicaye muri sitade bareba uko bikorwa

abatoza babashyira ku murongo mbere yo gutangira

Abatoza babashyira ku murongo mbere yo gutangira

Bakora akarasisi mbere yo kwinjira mu kibuga

Live Your Goals 2017

Bakora akarasisi mbere yo kwinjira mu kibuga

Abana binjira mu kibuga

Live Your Goals 2017

Abana binjira mu kibuga

Abana bishyushya

Abana bishyushya

Abana bakina umupira w'amaguru

Live Your Goals 2017

Live Your Goals 2017

Abana bakina umupira w'amaguru

Abana banobagiza umupira

Live Your Goals 2017

Abana banobagiza umupira

Mu byo abana bigishwa harimo no gutanga "Passe"

Mu byo abana bigishwa harimo no gutanga "Passe"

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND