RFL
Kigali

Umuryango Internet Society wizihirije isabukuru y’imyaka 25 umaze muri kaminuza nkuru y’u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2017 16:08
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 nzeri 2017 ni bwo umuryango Internet society ufatanije na sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel wizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.



Internet society yizihije isabukuru y'imyaka 25 imaze ikorera muri Kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa rya murandasi (internet) mu banyeshuri bo muri kaminuza. Umuhango watangijwe n’ibiganiro bishishikariza abanyeshuri gukoresha internet bakayibyaza umusaruro mu rwego rwo kunoza imishinga yabo, banabwirwa akamaro n’intego yayo mu burezi.

Muri ibi biganiro kandi abanyeshuri bakanguriwe guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko na Guverinoma ari byo bintu ibishyizemo imbaraga. BERWA Nicolas wari uhagarariye umuryango Internet society muri ibi biganiro yavuze ko bishimiye cyane kwizihiza iyi sabukuru muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kandi ko bahari kugira ngo babongerere ubushobozi ndetse babashishikarize gukoresha internet kugira ngo bagire ubumenyi buruseho mu bijyanye n’uburezi babikesheje ikoranabuhanga.

Internet Society

Uwari uhagarariye Airtel Rwanda, UMULISA Micheline yavuze ko internet ari igikoresho cy’ingenzi mu kumenyekanisha no gusakaza amakuru kandi ko bisaba gusa gukoresha urutoki rumwe ukabasha kumenya byinshi utari uzi bityo ko ari ngomba kugendana na yo igihe icyo ari cyo cyose. Abanyeshuri nabo bahawe umwanya bavuga ko bahombye ibintu byinshi bifatika mbere yuko Airtel iza ariko ngo ubu bishimiye gukoresha internet yihuta bikabafasha kwiga byinshi no guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Internet Society

Internet Society yizihirije isabukuru y’imyaka 25 imaze ikorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND