RFL
Kigali

Rwanda Christian Film Festival igiye kuzenguruka insengero yerekana filime za Gikristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2017 16:54
1


Chris Mwungura yatangarije Inyarwanda.com ko agiye gutangirira kuri Women Foundation Ministries gahunda yo kwerekanira mu rusengero filime za Gikristo. Iki gikorwa kizaba kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli 2017 kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba.



Gahunda yo kuzenguruka insengero zitandukanye herekanwa filime, ije nyuma ya gahunda yari isanzweho yo kwerekana mu ruhame filime za Gikristo, igikorwa cyakorwaga buri kwezi. Kuri ubu hagiye gutangira igikorwa cyo kwerekanira mu nsengero filime za Gikristo. Ku ikubitiro, iki kigikorwa kigiye kubera kuri Women Foundation Ministries. 

Chris Mwungura umuyobozi wa True Way Entertainment itegura Rwanda Christian Film Festival, ari nawe wayitangije yatangarije Inyarwanda ko binyuze muri Rwanda Christian Film Festival, bagiye kuzenguruka amatorero berekana filime za Gikristo aho bazasoza bizihiza isabukuru y'imyaka itanu ya Rwanda Christian Film Festival. Yaboneyeho gutangaza ko muri uyu mwaka nta Fesitivale izaba. 

Ni byoko ko festival ntizaba uyu mwaka kubera ko yabaga mu mpera z'umwaka bikagora Christian filmmakers bava hanze, ubuyobozi bwa festival bwemeza ko tuyimura ikazajya iba muri summer mu kwezi kwa munani. Gusa uyu mwaka twibanze mu gukora movie night aho twerekana film mu ruhame hakabaho n'umwanya wa interaction na Film loves n'ibintu bakunze cyane, ubu tugiye gukora church tours, tuzasoza mu kwa cumi na kumwe dukora celebration y'imyaka itanu Christian Film Festival ibayeho ndetse  no kuba dufite Christian movie industry ikomeye kandi ifitiye akamaro filmmakers n'abanyarwanda muri rusange.

Image result for Chris Mwungura amakuru

Chris Mwungura watangije True Way Entertainment

Chris Mwungura yakomeje avuga ko kuri iki cyumweru bazasura Noble Family Church ndetse na Women foundation Ministries, mu gikorwa kizabera Kimihurura kuri Women foundation ku italiki 24/09/2017 guhera 5:00pm kwinjira akaba ari ubuntu. Chris Mwungura yavuze ko batazareba film gusa ahubwo hazanakorwa drama theatre izakorwa na Shekinah drama team ndetse abazaba bahari banataramirwe n'abahanzi batandukanye barimo Serge Iyamuremye, Columbus, Favor, DJ Spin n'abandi. 

Church tour

Reba uko summer outdoor movie night y'ubushize yagenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaane6 years ago
    Bazajye bazitwereka zitakinwe nabazungu kuko nta bisiraheri ababzungu babagaho bari abirabura





Inyarwanda BACKGROUND