Inkuru kuri ubu iri guca ibintu mu myidagaduro hano mu Rwanda ni uko Safi Madiba agiye kurushinga n’inkumi yitwa Niyonizera Judith, uyu mukobwa ntabwo asanzwe amenyerewe mu bijyanye n’imyidagaduro nta n'ubwo akunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga ibi byatumye benshi batungurwa n’inkuru yuko agiye kurushinga na Safi.
Niyonizera Judith ni umunyarwandakazi ariko wiberaga muri Canada, gusa kuri ubu akaba ari mu Rwanda aho yaje mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, Safi Madiba. Benshi batazi uyu mukobwa bihutiye guhita bajya kumushakisha ku mbuga nkoranyambaga gusa ni ibintu bitoroshye kumubonaho dore ko n'ahari amafoto ye ari mbarwa kandi nayo ya cyera.
Nubwo avuga ko atemera aho 'invitations' zavuye dore impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Safi
Ubukwe bwa Niyonizera Judith na Safi Madiba biravugwa ko buteganyijwe tariki 1 Ukwakira 2017 n'ubwo Safi Madiba we avuga ko bishobora gutungurana biramutse bihindutse cyane ko we atemera ko impapuro zasohotse zitumira abantu mu bukwe arizo za nyazo, akaba yahejeje abantu mu rujijo akavuga ko itariki ishobora kuba atariyo gusa ntatangaze itariki nyayo y’ubu bukwe byitezwe ko buzabera ku gasongero k’umujyi wa Kigali ku musozi wa Rebero.
REBA AMAFOTO Y'INKUMI SAFI MADIBA AGIYE KURONGORA
Aya mafoto yo mu myaka yatambutse ni ayo Niyonizera yashyize ku mbuga nkoranyambaga
Niyonizera Judith ugiye kurushinga na Niyibikora Safi
AMAFOTO: Internet
TANGA IGITECYEREZO