RFL
Kigali

Jack B washyize hanze indirimbo nyuma y’umwaka wose yatangaje ibyo yari ahugiyemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/09/2017 19:01
0


Jack B ni umwe mu bahanzi batangiye muzika cyera, uyu yari yirengeje umwaka adashyira hanze indirimbo, kuri ubu ariko yashyize hanze indirimbo nshya. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ibyo yari ahugiyemo.



Uyu musore indirimbo ye nshya yayise ‘Diaspora’ akaba yatangiye no kuyifatira amashusho. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Jack B yatangaje ko umwaka wose amaze yarari gutegura Album ye nshya yise ‘Diaspora’ ari gukoraho. Kuri ubu indirimbo ziyigize ngo zararangiye akaba ageze mu cyiciro cyo kuzifatira amashusho no kuzishyira hanze.

Jack BJack B yatangiye gufatira amashusho iyi ndirimbo

Jack B yabwiye Inyarwanda ko ahereye kuri iyi ndirimbo ‘Diaspora’ na cyane ko yanatangiye kuyifatira amashusho, mu minsi iri imbere akaba agiye gutangira gushyira hanze imwe ku yindi bitewe n’iyo azaba atangiye gufatira amashusho kugeza igihe azamurikira Album ye nshya.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'DIASPORA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND