RFL
Kigali

ADEPR yajyanywe mu nkiko n’umupasiteri uyishinja ubuhemu akaba ayisaba miliyoni 70 z'impozamarira-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2017 19:20
2


Mu gihe itorero rya ADEPR ridahagaze neza dore ko bamwe mu bari abayobozi baryo ubu bari muri gereza bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero, kuri ubu habonetse umupasiteri ushinja iri torero ubuhemu akaba yifuza miliyoni 70.



Pastor Kwizera Boniface ni umugabo ubarizwa mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ari naho akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Penteconte Holliness. Azwi nk’umuhanzi aho yamamaye mu ndirimbo yise ‘Izo nkoko’. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yadutangarije ko yamaze kugeza ADEPR mu nkiko, akaba yarayireze mu rukiko rwa Rukara tariki 17 Nzeli 2017.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IZO NKOKO' YA PASTOR BONIFACE KWIZERA

Boniface

Pastor Kwizera Boniface ushinja ADEPR ubuhemu

Pastor Kwizera Boniface yakomeje avuga ko ashinja ADEPR ubuhemu, gusa ngo nubwo yageze mu nkiko, mu gihe ADEPR yakwemera ko bicara bakaganira nk’abakristo, ngo kuburana yabireka. Ubwo yasobanuraga ubuhemu yakorewe na ADEPR, yavuze ko yateguye igitaramo cyo gutabariza umwana we ufite uburwayi bukomeye, icyo gitaramo kikaba cyari kubera muri Dove Hotel ariko bikarangira kitabaye kuko ngo ADEPR yakiburijemo, Salle cyari kuberamo ikaberamo izindi gahunda za ADEPR, gahunda yari yatumiwemo abagore 500 yari iyobowe na Rev Rurangirwa Emmnauel.

Uburwayi bw’umwana wa Pastor Bociface bumeze gute:

Umuhoza Rebecca ni umwana wa Pastor Kwizera Boniface akaba ari nawe wenyine afite. Uyu mwana yarwaye indwara ya mugiga yamufashe afite amezi atatu, imusigira ubumuga bwo mu bwonko, magingo aya akaba atabasha kureba, atabasha kumva ndetse nta n'ubwo abasha kuvuga. Ikindi uyu mwana ngo afite amazi menshi mu mutwe nkuko abaganga babibwiye Pastor Kwizera Boniface, se w'uyu mwana. Uyu mwana ngo yavurijwe mu bitaro by’i Gahini ndetse na CHUK ariko uburwayi bwe ntibwakira.

Kuri ubu ariko bakaba bakomeje kujya gufatira imiti muri CHUK. Nubwo uyu mwana ngo avurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, Pastor Kwizera Boniface yabwiye Inyarwanda ko amafaranga yose bamaze gukoresha agera kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda (1,000,000Frw) kandi akaba akirembejwe n’uburwayi. Ubu hakenewe miliyoni 30 z'amanyarwanda kugira ngo Umuhoza Rebecca avurwe n’inzobere zo muri Koleya y’Epfo.

Hateguwe igitaramo cyo gutarabariza uyu mwana, birangira kitabaye

Tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo muri Dove Hotel hari kubera igitaramo cyo gutabariza Umuhoza Rebecca, gusa iki gitaramo ntabwo cyabaye. Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Thacien Titus, Timamu n’abandi, kwinjira byari ubuntu. Kuba iki gitaramo kitarabaye, Pastor Kwizera Boniface avuga ko ari ubuhemu yakorewe na ADEPR kuko ku munsi w’igitaramo yabwiwe ko aho yari gukorera igitaramo hashyizwe izindi gahunda za ADEPR bityo akaba atari buhabone. Icyakora bamuhaye salle ya gatatu yo hasi ngo akoreremo igitaramo, gusa avuga ko abantu bamwe bageraga kuri Dove Hotel baje mu gitaramo cye, bamwe muri bo basubiragayo abandi bakigumira ahaberaga gahunda za ADEPR.

Igitaramo yari yagiteguye mu mafaranga yagurijwe n’inshuti, ubu ari kwitwa umwambuzi

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Kwizera Boniface yavuze ko ajya gutegura iki gitaramo nta mafaranga yari afite, ibyo byatumye yegera inshuti ye y’umucuruzi (IRANKUNDA Dismas) imuguriza miliyoni eshatu z'amanyarwanda kugira ngo atabarize umwana we, noneho nyuma y’igitaramo azamuhe miliyoni enye. Kwizera Boniface ngo amafaranga yarayakiriye ayakoresha mu myiteguro y’igitaramo na cyane ko ngo yari afite icyizere ko hazaboneka nka miliyoni 50 akurikije abanyacyubahiro yari yatumiye dore ko yari yatumiye n’inzego nkuru za Leta n’abandi bakuriye ibigo byigenga ndetse ngo benshi bari bamwijeje ko bari bazifatanya nawe bakamutera inkunga. Nkuko biri mu kirego cye yahaye urukiko rwa Rukara arega ADEPR, Pastor Kwizera Boniface yagize ati:

(..) Byabaye ngombwa ko nifashisha impano yanjye y’ubuhanzi mbona n’abahanzi bemera kuntera inkunga ngo dukore igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana, nari nateguye ko icyo gitaramo cyagombaga kunyinjiriza miliyoni mirongo itanu (50 000 000 Frw) hanyuma hakavamo miliyoni 30 (30, 000, 000 frw) yo kuvuza umwana, asigaye nkayifashisha mu kumushakira imibereho myiza,dore ko ari nawe mfite wenyine.

Umuhoza Rebecca

Umuhoza Rebecca amaze amezi 16 arwaye, papa we yari yateguye igitaramo cyo kumutabariza

Kuba igitaramo kitarabaye ngo abone uko yishyura umucuruzi wamugurije miliyoni eshatu na cyane ko yari yayakoresheje mu myiteguro y’igitaramo no kucyamamaza, byatumye ngo abura ayo kwishyura, none ubu ari kwitwa umwambuzi kubera ADEPR nkuko abivuga. Byageze naho umucuruzi wamugurije miliyoni eshatu amusaba ko yamwishyura ayo yamuhaye, inyungu ya miliyoni imwe bari bemeranije akayireka, ariko nabwo ntibyoroheye Pastor Kwizera Boniface dore ko kugeza ubu nta n'amafaranga 100Frw aramwishyura.

Pastor Kwizera Boniface yabwiye Inyarwanda ko isura mbi afite mu bantu ndetse no mu banyacyubahiro yari yijeje gukora igitaramo ntikibe, nyirabayazana ari ADEPR, akaba ayisaba amande n’impozamarira byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda (70,000,000Frw), gusa ngo azemera imyanzuro y’urukiko kimwe nuko ADEPR imusabye imbabazi mbere yo kuburana yiteguye kuzitanga. Uyu mugabo avuga ko ADEPR igomba kumwishyura miliyoni 50 yari gukura mu gitaramo cye, bakanamuha miliyoni 20 z'impozamaharira, yose hamwe akaba miliyoni 70. 

Umuntu wihishe inyuma y'ubu buhemu ngo ni Pastor Rurangirwa Emmanuel uyobora ADEPR muri Kigali

Pastor Rurangirwa Emmanuel uyobora ururembo rw’Umujyi wa Kigali mu itorero ADEPR ngo ni we wategetse ko ahari kubera igitaramo cya Pastor Kwizera habera gahunda za ADEPR, mu gihe uyu Rurangirwa na we yari umwe mu batumiwe mu gitaramo cya Kwizera. Pastor Kwizera avuga ko Dove Hotel ari abana beza kuko nubwo ADEPR yabasabye salle nini (VIP), ngo ubuyobozi bw’iyi hotel bwari bwayimuhaye kuri macye (500,000Frw) yo gukora isuku dore ko ubusanzwe iyo salle bayikodesha miliyoni imwe n'ibihumbi 800 (1,800,000Frw), nyuma bumuha aga salle gato kari ahantu hihishe akishyura ku bihumbi 150 (150,000Frw). Ubuhemu ngo yabukorewe na ADEPR ariko Rev Rurangirwa na we abigiramo uruhare rukomeye. 

Yabanje gusaba Petit Stade arayibura, ajya gusaba Dove Hotel arayihabwa nyuma igitaramo cye kirapfa

Pastor Kwizera Boniface yagize ati: "Kuwa 09/06/2017 nandikiye umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Umuco na Siporo musaba ko bankodesha Petit Stade nkazahakorera igitaramo kuwa 02/07/2017 umunyamabanga uhoraho w'iyo Minisiteri Lt .Col. Patrice RUGAMBWA kuwa 13/06/2017 yanyandikiye ibaruwa ifite No 2024/PS/Evt/2017 ampakanira ko itariki nifuzagaho Petit Stade ntayibonye kubera ko bayemereye abandi maze guhakanirwa nerekeje ku buyobozi bukuru bw'amatorero ya Pantecote mu Rwanda maze Umuyobozi w'amatorero ya Pantecote mu Rwanda Nyakubahwa Rev KARURANGA Ephrem umugabo wuzuye impano z’umwuka wera, yambwiye ko itorero rifite Hotel bityo nerekezayo, Umuyobozi wa Dove hotel yanyemereye kumpa Salle nini yakira abantu 4000, kandi ayimpera ubuntu mu rwego rwo kuntera inkunga ngo nzajye kuvuza umwana. Anyemerera kandi ko nazakoreramo igitaramo kuwa 16/07/2017 kuva saa munani saa 14h:00 kugeza 18h:30.

Pastor Kwizera Boniface yakomeje agira ati: 

"Ikindi numvikanye n’umuyobozi wa Dove hotel nuko nagombaga  kuzatangira igitaramo mbishyuye 500,000 frw amafaranga yiswe ay'isuku, numvikana nawe ko nzabishyura mbere ya saa 14h:00 zo kuwa 16/07/2017. Nkimara kwemererwa Salle nakurikijeho gahunda yo gutumira kuko nari narateguye abatumirwa makumyabiri muri bo harimo Nyakubahwa Umuyobozi w’Ingabo, nari natumiye umuyobozi wa Police National y’u Rwanda nari natumiye Umuyobozi wa Minisante ndetse n'abandi banyacyubahiro, nari natumiye umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK kuba uwo mwana agihumeka ibyo bitaro bibifitemo uruhare, nari natumiye ibigo by’imari bikomeye, nari natumiye imishinga ikomeye, nari natumiye Ubuyobozi bw'amadini atandukanye ya hano mu Rwanda, harimo n'umuryango w'aba Islam mu Rwanda, kandi nari natumiye n'ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw'igihugu ari nabwo bwaburijemo igitaramo nari nabutumiyemo. Erega uwo munsi (umunsi w'igitaramo) nari kwinjiza miliyoni 50,000,000 frw,(...)."

ADEPR yo ibivugaho iki? Ese yiteguye kujyanwa mu nkiko? 

Inyarwanda.com yaganiriye na Rev. Karuranga Ephraim umuvugizi mukuru wa ADEPR wasimbuye Bishop Sibomana Jean, adutangariza ko ADEPE nta kosa na rimwe ifite ahubwo ko Pastor Kwizera Boniface ari we wahemutse kuko ngo amafaranga yari kwishyura Salle yari gukoreramo igitaramo muri Dove Hotel atigeze ayishyura kugeza ku munota wa nyuma. Pastor Kwizera ngo yasabaga Dove Hotel kumufasha bakamuha salle nini akazayishyura nyuma y'igitaramo ariko baramwangira na cyane ko bakora ubucuruzi. Rev. Karuranga Ephraim yakomeje avuga ko mu bucuruzi, amasezerano aba agomba kubahirizwa, mu gihe bidakunze umwe akabihomberamo. 

Image result for Rev Karuranga ADEPR

Rev Karuranga yateye utwatsi ibyatangajwe na Pastor Kwizera

Pastor Rurangirwa ushyirwa ku mwanya w'imbere mu bahemukiye Pastor Kwizera Boniface, we abivugaho iki? 

Inyarwanda.com twaganiriye Rev Rurangirwa Emmanuel ngo tumubaza ibijyanye n'ubuhemu ashinjwa na Pastor Kwizera Boniface. Mu bisubizo yaduhaye, yavuze ko atazi Pastor Kwizera Boniface ndetse n'icyo kibazo afitanye na ADEPR ngo ni ubwa mbere acyumvise. Hagati aho Rev Karuranga we yabwiye Inyarwanda ko ikibazo cya Pastor Kwizera akizi akamushinja ahubwo guhemukira Dove Hotel na ADEPR kuko ngo atigeze yishyura amafaranga yari yaciwe na Dove Hotel, ubu akaba ari kugenda avuga ko ADEPR yamuhemukiye. 

Image result for Rev Rurangirwa ADEPR

Rev Rurangirwa avuga ko ari ubwa mbere yumvise uwitwa Pastor Kwizera Boniface 

Rev Rurangirwa Emmanuel yavuze ko ubuyobozi bwa ADEPR ari bwo bugena gahunda z'itorero n'aho zigomba kubera, bityo umunsi wabereyeho gahunda z'abagore mu gikorwa cyabereye muri Dove Hotel tariki 16 Nyakanga 2017 ari nawo munsi Pastor Kwizera yari gukoreraho igitaramo, akaba ari gahunda ngo yari yemejwe na ADEPR nkuko Rurangirwa abivuga. Yadusabye ko twamusanga ku kazi aho akorera turi kumwe n'uwo mupasiteri umushinja ubuhemu kuko ngo atamuzi. Bitewe nuko amakuru twashakaga kuri Rev Rurangirwa twari twayahawe, twamubwiye ko turi bumuhuze n'uwo mupasiteri avuga ko atazi, bityo akaba atari ngombwa ko umunyamakuru wa Inyarwanda ajya ku biro Rev Rurangirwa akoreramo i Kicukiro.

Dove Hotel yo ivuga iki kuri iki kibazo ?

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Vincent Ntirenganya ureberera Dove Hotel (Manager) yavuze ko Pastor Kwizera Boniface ibyo atangaza ari ibinyoma birenze 150%. Yagize ati: "Ibyo (Pastor Kwizera Boniface) ari gutangaza ni ibinyoma gusa navuga ko ari ibinyoma birenze 150%, ntabwo ari ukuri kuko ibyo yasabwaga ntabwo yabyubahirije, bigera ku munota wa nyuma (ku munsi w’igitaramo) atarishyura ibihumbi 500 yari yasabwe gutanga harimo no kumutera inkunga kuko ubundi salle yari gukoreramo yishyurwa 1,800,000Frw."

Image result for Dove Hotel amakuru

Dove Hotel ni yo yari kuberamo igitaramo cya Kwizera Boniface

Nyuma yo kubona ko ibyo Pastor Kwizera Boniface yasabwe atabyubahirije, ngo salle bahise bayiha abandi bakiriya. Hagati aho ariko ngo Pastor Boniface Kwizera yari yasabye Dove Hotel ko bamuha indi salle akabishyura ibihumbi 150, kuko ngo yari yabuze burundu ayo kwishyura salle ya mbere. Salle nto yasabye ngo barayimuhaye. 

REBA HANO PASTOR KWIZERA BONIFACE ASHINJA ADEPR UBUHEMU

UMVA HANO INDIRIMBO 'IZO NKOKO' YA PASTOR BONIFACE KWIZERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • boringo6 years ago
    Birababaje kubona umuntu wiyita Pastor abeshya bigeza aha. Ukuri kwarabuze neza neza.
  • boss6 years ago
    nubwo ntari umucamanza.ariko uyu umugabo ashobora gutsindwa.ingingo y'a 64 itigeko rigenga amasezerano ivuga ko amasezerano aba itegeko kubayagiranye akaba agomba kubahirizwa nta buryarya. kuba atarishyuye ariya Amafaranga y'ubukode yasabwaga numva yari yamaze kwica itegeko.kereka niba yarishyuye 500.000 frw noneho agahindurirwa salle.





Inyarwanda BACKGROUND