RFL
Kigali

Alex Dusabe, Tonzi, Aline, Chorale de Kigali ni bamwe mu bazaririmba mu gitaramo cyo gufasha wa mwana Sheja

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2017 20:48
3


Gasana Sheja ni umwana w’imyaka itatu umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko. Kugira ngo avurwe n’inzobere zo mu Buhinde, hakenewe ibihumbi 25 by’amadorali y’Amerika. Kuri ubu hakomeje gukorwa igikorwa cyo gukusanya inkunga mu gushyigikira umuryango kuko utishoboye.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Gasana Vincent papa wa Gasana Sheja, yadutangarije ko uyu mwana wabo w'umuhungu (Gasana Sheja) amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko, bakaba baramuvurije mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda birimo CHUK n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko uburwayi bwe bukanga gukira. Ubu barasabwa ibihumbi 25 by'amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 21 z'amafaranga y'u Rwanda) kugira ngo baje kumuvuriza mu Buhinde. Umuryango wa Gasaba Vincent utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyombo hafi na Kabuga. Sheja yavutse ari muzima, nyuma y'umwaka umwe arwara ikibyimba mu bwonko.

Sheja

Sheja hamwe na nyina

Igikorwa cya mbere cyo gufasha Sheja kugira ngo avurwe cyakozwe mu minsi ishize cyari icyo koza imodoka. Ni igikorwa cyarangiye habonetse agaga miliyoni ebyiri z’amanyarwanda (2.000.000Frw). Kubera ko amafaranga agikenewe ari menshi cyane, byatumye hategurwa igitaramo cyo gufasha umuryango w’uyu mwana kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kumuvuza mu Buhinde. Iki gitaramo kimwe n'igikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja,ni ibikorwa byateguwe n’abantu bafite umutima w’urukundo bishyize hamwe ku gitekerezo cyavuye mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Abantu b’ibyamamare bambariye gufasha Sheja umaze imyaka 2 arwaye ikibyimba mu bwonko, uko nawe wamufasha akavurwa

Sheja amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko

Uwagaba Joseph Caleb umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo cyiswe ‘A night for Sheja’,yabwiye Inyarwanda.com iki gitaramo kizaba tariki 22 Nzeri 2017 kikazabera ku mu mujyi wa Kigali ku Gisozi mu rusengero Bethesda Holy church kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. Uwagaba Caleb yakuye urujijo ku bantu bumvise kuri uyu wa Kabiri amakuru avuga ko Sheja yitabye Imana.Yagize ati:

Tuboneyeho kuvanaho urujijo ku nkuru irimo gutambuka ku mbuga nkoranyambaga ko Sheja yitabye Imana, sibyo ahubwo yitiranijwe na Delicia witabye Imana ndetse gushyingura ni uyu munsi (tariki 19 Nzeri), Imana yakire Delicia mu bayo. (..)Turamenyesha abantu bose ko igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza Sheja gikomeje nkuko bisanzwe ni kuri uyu wa Gatanu tariki 22/09/2017.

Yakomeje avuga iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo: Patient Bizimana, Tonzi, Serge Iyamuremye, Bigizi Gentil, Theo Bosebabireba, Alex Dusabe, The Pink, Arsene Tuyi, Albert Niyonsaba, Aline Gahongayire, Rene Patrick, Clever Papy, All in one n’abandi. Hatumiwe kandi amwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda arimo; Healing worship team, Chorale de Kigali, Alarm Ministries, Yesu Araje n’abandi.

Hari ubundi buryo wakoresha mu gufasha Sheja

Hari ubundi buryo bwo gufasha Sheja, aho ushobora gukoresha Mobile money ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.

Together For Sheja

Igitaramo cyo gutera inkunga umuryango wa Sheja






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Greg6 years ago
    Ni byiza cyane gutekereza ikintu nk'iki ngo hakusanywe inkunga yo kuvuza uyu mwana! Ariko kuri organising team reka mbagaye nivuye inyuma. Ni gute mugera aho mukora advertisement y'igitaramo, kikagera n'aho kijya kuba, hari abahanzi mwafishije mutigeze mutumira cg ngo muganire nabo? Rwose impamvu yacyo irakomeye bityo namwe mujye muba sérieux mutegure apana guhita mwirukira mu itangazamakuru kwamamaza! Apparently muriyamamaza ubwanyu aho gutabariza uriya mwana, kuko abahanzi muvuga bazakora iki gitaramo siko bazagikora kuko batabibwiwe! Nonsense!!!
  • kabera6 years ago
    Ariko se njye mfite ikibazo murajya gukusanya amafaranga yo kuvuza umwana mu buhinde, Imana icyiza indwara nticyibaho, ese yarapfuye??? abanyamasengesho bagakwiye kumusengera agakira atarinze kujya mu buhinde.
  • mc danny6 years ago
    mana uhe umugisha aba banyarwanda bemeye guta ingo zabo bagatabariza uyu muzira nenge





Inyarwanda BACKGROUND