RFL
Kigali

Rayon Sports 1-0 APR FC: Imibare y’ibyavuye mu mukino hari ubutumwa itanga ku mukino utaha-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2017 20:39
1

Kuwa Gatandatu tariki 16 Nzeli 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga APR FC igitego 1-0 mu mukino wasozaga irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2017. Igitego cyatsinzwe na myugariro Rutanga Eric kuri coup Franc yabonetse ku munota wa 87’. Imibare y’ibyabaye mu mukino bigaragaza ko Rayon Sports hari byinshi yagiye yitwaramo neza.

Muri uyu mukino wari ufite byinshi bisa naho bifitanye isano rinini haba ku batoza n’abakinnyi, Rayon Sports yari ifite umutwaro wo gutsinda APR FC kugira ngo haboneke amahirwe yo gutomborera igikombe nk’uko amategeko y’irushanwa yabivugaga.

Duhereye ku bigaragaza ishyaka riva ku masano y’abakinnyi n’abatoza, Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yakinanye na Jimmy Mulisa muri APR FC banatwarana ibikombe yewe bimwe babaga batsinze mucyeba.

Dukubise akajisho mu kibuga wasangana nibura mu bakinnyi babanje mu kibuga harimo abagiye guhura bwa mbere bakinira amakipe atandukanye. Twavuga nka Yannick Mukunzi wari ugiye guhura na APR FC yabayemo imyaka umunani, Eric Rutanga yakiniraga Rayon Sports ahura na APR FC bwa mbere mu mateka ye.

Yannick Mukunzi (ibumoso) na Usengimana Faustin (iburyo)

Yannick Mukunzi (ibumoso) na Usengimana Faustin (iburyo)  

Usengimana Faustin yongeraga guhura n’ikipe yahozemo ari mu bwugarizi bwa Rayon Sports yari yarabayemo, Ndayishimiye Eric Bakame yabaye muri APR FC ubu ni kapiteni wa Rayon Sports.

Yannick Mukunzi na Usengimana Faustin baganira imbere y'abafana bahoze bashimshisha

Yannick Mukunzi na Usengimana Faustin baganira imbere y'abafana bahoze bashimisha

Eric Rutanga nawe yari yaje guhura na APR FC

Eric Rutanga nawe yari yaje guhura na APR FC

Nyandwi Saddam wa Rayon Sports

Myugariro Nyandwi Saddam bwari ubwa mbere agiye gukinira imbere y'abafana benshi

Myugariro Nyandwi Saddam bwari ubwa mbere agiye gukinira imbere y'abafana benshi

Ku ruhande rwa APR FC yakoreshaga Imanishimwe Emmanuel wahoze muri Rayon Sports, Bizimana Djihad nawe wayikiniye akanayivamo agana muri APR FC. Ibi byaje gutuma ishyaka ry’abakinnyi n’abatoza rizamuka ariko bihira cyane Rayon Sports kuko imibare y’umukino igaragaza ko yari hejuru gato kuri APR FC.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yateye amashoti atatu (3) agana mu izamu mu gihe APR FC nta shoti na rimwe (0) yabonye. Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yari ifite ubusatirizi bukora kurusha APR FC.

Rayon Sports kandi yateye amashoti atatu (3) aca hanze y’izamu mu gihe APR FC yabonye amashoti abiri (2) gusa , ibi byumvikanisha ko ikipe ya Rayon Sports yagize ukugerageza kwinshi kurusha APR FC mu kijyanye no gupima amahirwe y’igitego.

Ikipe ya Rayon Sports yateye koruneri esheshatu (6) mu gihe APR FC yateye koruneri ebyiri (2) mu minota 90’. Iki nacyo ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ikipe ya Rayon Sports yari ifite imbaraga nyinshi zituma isatira ubwugarizi bwa APR FC bityo bakarenza imipira ku gitutu.

Ikipe ya APR FC ahantu yitwaye neza mu mukino nuko yakoze amakosa 11 kuri 12 ya Rayon Sports. Nubwo byaje gusa naho bibaye imfabusa kuko Hakizimana Muhadjili wa APR FC yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 62’ w’umukino.

APR FC kandi yatahanye amakarita atatu (3) y’umuhondo mu gihe Rayon Sports yahawe amakarita atanu (5) y’umuhondo. Ibi bivuze ko muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ari yo yari ifite ibyago byo kuba umunota uwo ariwo wose yari guhabwa ikarita itukura.

Mu kugumana umupira igihe kinini mu kibuga nta mukinnyi wa APR FC ukoraho, ikipe ya Rayon Sports yabikoze ku mpuzandengo ya 55% mu gihe APR FC yabigerageeje ku kigero cya 45%.

Muri gahunda yo gusimbuza, Sinamenye Cyprien yasimbuye Twizerimana Martin Fabrice (46’), Tuyishime Eric asimbura Sekamana Maxime (55’)  naho Nshuti Innocent asimbura Issa Bigirimana ku ruhande rwa APR FC naho muri Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yasimbuwe na Nahimana Shassir (62’), Nova Bayama asimbura Muhire Kevin (75’).

Imbaraga zo gusimbuza zatanze umusaruro ukomeye ku ruhande rwa Rayon Sports kuko coup franc babonye yavuye kuri Nahimana Shassir wakoreweho ikosa ubwo yari ashatse kwinjira mu rubuga rw'amahina akabangamirwa na Rugwiro Herve. Nahimana Shassir yari yinjiye mu kibuga ku munota wa 62' asimbura Bimenyimana Bonfils Caleb. Ibi bitanga ubutumwa ko intebe y'abasimbura ya Rayon Sports ikungahaye cyane kurusha iya APR FC kuko iyo APR FC isimbuje akenshi izana abakinnyi bakiri bato mu gihe Rayon Sports uwuvuyemo ashobora gusimburwa n'uwumuri hejuru.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK-C1), Nyandwi Saddam 16, Rutanga Eric 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Yannick Mukunzi 6, Niyonzima Olivier Sefu 23, Manishimwe Djabel 8, Muhire Kevin 11, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Tidiane Kone 19.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

APR FC XI: Mvuyekure Emery (GK,1), Rukundo Denis 28, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve (C-4), Nsabimana Aimable 13, Twizerimana Martin Fabrice 6, Bizimana Djihad 8, Nshimiyimana Imran 5, Sekamana Maxime 17, Hakizimana Muhadjili 10 na Issa Bigirimana 26.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Iyo urebye mu bakinnyi babanje mu kibuga ubona ko ku ruhande rwa Rayon Sports ariho bazakora impinduka ku mukino wa Super Cup kuko Kwizera Pierrot aramutse nta kibazo afite azabanza mu kibuga bitume Niyonzima Olivier Sefu asubira ku ntebe y’abasimbura. Ku ruhande rwa APR FC bitewe n’umubare w’abakinnyi bafite ubunararibonye bafite nk’abasimbura bigaragara ko nta mpinduka nyinshi bazakora mu gihe aba babanjemo ntawaba yagize ikibazo.

Andi Mafoto....

APR FC igera mu marembo ya sitade Amahoro

APR FC igera mu marembo ya sitade Amahoro

Rayon Sports bagera kuri sitade

Rayon Sports bagera kuri sitade

Didier Bizimana  (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo)

Didier Bizimana (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo)

Ikirango cy'irushanwa gisohoka

Ikirango cy'irushanwa gisohoka

Igikombe cy'AGACIRO 2017 giteruwe

Igikombe cy'AGACIRO 2017 giteruwe

Rugwiro Herve

Bimaze kumenyerwa ko Rugwiro Herve ariwe kapiteni wa APR FC 

Rugwiro Herve Amadeurs ateruye umwana uba uri kumwe na kapiteni

Rugwiro Herve Amadeurs ateruye umwana uba uri kumwe na kapiteni

Nshimiyimana Imran ateze amatwi inama za Didier Bizimana

Nshimiyimana Imran ateze amatwi inama za Didier Bizimana ufite byinshi azi ku mukino uhuza amakipe yombi

Hakizimana Muhadjili

Hakizimana Muhadjili 

Rukundo Denis myugariro wa APR FC wakinaga umukino we wa mbere ahanganye na Rayon Sports

Rukundo Denis myugariro wa APR FC wakinaga umukino we wa mbere ahanganye na Rayon Sports

Uva ibumoso: Lomami Marcel ushinzwe ingufu z'abakinnyi, Nkunzingoma Ramadhan utoza abanyezamu, Ndikumana Hamad Katauti umutoza wungirije na Karekezi Olvier umutoza mukuru muri Rayon Sports

Uva ibumoso: Lomami Marcel ushinzwe ingufu z'abakinnyi, Nkunzingoma Ramadhan utoza abanyezamu, Ndikumana Hamad Katauti umutoza wungirije na Karekezi Olvier umutoza mukuru muri Rayon Sports

Min.Uwacu Julienne ayoboye abandi banyacyubahiro mu gusuhuza abakinnyi

Min.Uwacu Julienne ayoboye abandi banyacyubahiro mu gusuhuza abakinnyi

Rwatubyaye Abdul nawe yaciye muri APR FC

Rwatubyaye Abdul nawe yaciye muri APR FC nubwo atakinnye uyu mukino

Mu mateka ye Karekezi Olivier hazahoramo ko umukino wa mbere yahuyemo na APR FC yayitsinze

Mu mateka ye Karekezi Olivier hazahoramo ko umukino wa mbere yahuyemo na APR FC yayitsinze

Mukunzi Yannick anywa amazi

Mukunzi Yannick anywa amazi

Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste

Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste

Ishyaka rya Niyonzima Olivier Sefu

Ishyaka rya Niyonzima Olivier Sefu

Yannick Mukunzi agenzura umupira hagati mu kibuga

Yannick Mukunzi agenzura umupira hagati mu kibuga

Karekezi Olivier  na Jimmy Mulisa batanga amabwiriza

Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa batanga amabwiriza

Rutanga Eric munsi ya Hakizimana Muhadjili bahoranye

Rutanga Eric munsi ya Hakizimana Muhadjili bahoranye

Hakizimana Muhadjili hagati y'abakinnyi bahoze babana muri APR FC

Hakizimana Muhadjili hagati y'abakinnyi bahoze babana muri APR FC

Ni umukino uba wiganjemo kuregana cyane

Ni umukino uba wiganjemo kuregana cyane

Karekezi Olivier  umutoza mukuru wa Rayon Sports

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports

Nshimiyimana Imran arebana na Tidiane Kone

Nshimiyimana Imran arebana na Tidiane Kone

Abakinnyi ba Police FC bari bumiwe hejuru muri sitade ubwo bari bamaze gustindwa na AS Kigali

Abakinnyi ba Police FC bari bumiwe hejuru muri sitade ubwo bari bamaze gutsindwa na AS Kigali 

Abafana ba Rayon Sports

Abafana 

Ibyaranze umukino wa APR FC na Rayon Sports

Ibyaranze umukino wa APR FC na Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports yugarira Hakizimana Muhadjili

Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports witwaye neza muri iyi mikino y'Agaciro

Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports yugarira Hakizimana Muhadjili

Hakizimana Muhadjili asohoka nyuma y'ikarita itukura

Hakizimana Muhadjili asohoka nyuma y'ikarita itukura

Ni umukino usaba ko abakinnyi bashyira imbaraga hamwe

Ni umukino usaba ko abakinnyi bashyira hamwe imbaraga 

Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports witwaye neza muri iyi mikino y'Agaciro

Mbere yuko Eric Rutanga atera coup franc yabyaye igitego

Mbere yuko Eric Rutanga atera coup franc yabyaye igitego

Rwarutabura  yishimira igitego

Rwarutabura yishimira igitego

Usengimana Faustin areba abafana ba APR FC

Usengimana Faustin areba abafana ba APR FC

Ibyishimo bitrahenda bityo rero iyo bibonetse abantu barirekura

Ibyishimo birahenda bityo rero iyo bibonetse abantu barirekura

Sugira Ernest yamanutse mu kibuga ashimira abakinnyi ba Rayon Sports

Sugira Ernest yamanutse mu kibuga ashimira abakinnyi ba Rayon Sports

Agaseke ka tombola

Agaseke ka tombola

Ndayishimiye Eric Bakame amaze gutombola yarirutse abafana bahita bamenya ko Rayon Sports itwaye igikombe

Ndayishimiye Eric Bakame amaze gutombola yarirutse abafana bahita bamenya ko Rayon Sports itwaye igikombe

Nyandwi Saddam afashe urupapuro rwabahaye igikombe

Nyandwi Saddam afashe urupapuro rwabahaye igikombe

Ntamuhanga Thumaine Tity, Rwatubyaye Abdul na Nshutinamagara Isamael Kodo baganira

Ntamuhanga Thumaine Tity, Rwatubyaye Abdul na Nshutinamagara Isamael Kodo baganira

Usengimana Faustin agaramanye umudali

Usengimana Faustin agaramanye umudali 

Usengimana Faustin yasubiye muri Rayon Sports ahurirana n'igikombe

Usengimana Faustin yasubiye muri Rayon Sports ahurirana n'igikombe

Nyandw Saddam yumva uko igikombe kimera

Nyandwi Saddam yumva uko igikombe kimera

 Rwarutabura  abaza Manishimwe Djabel ati" Ese ko wowe utishimye bite"?

Rwarutabura abaza Manishimwe Djabel ati"Ese ko wowe utishimye bite"?

photo

Igikombe cyabonye nyiracyo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandrine6 years ago
    nabaho mbonye umunyamakuru pe.uziko umuntu asoma inkuru akumva ari kuri stade.ndumva mbuze uko nagushimira Saddam nubwo ari akazi kawe ariko kabisa big up.u are a professional. iyaba nabandi bakwigiragaho.wakoze cyane

Inyarwanda BACKGROUND