RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame azitabira inteko rusange ya Loni anitabire inama y’umuryango OAFLA

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/09/2017 9:26
0


Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Paul Kagame perezida w’u Rwanda, azitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 72 ibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Biteganyijwe ko Madamu Jeannette Kagame azitabira kandi inama y’Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya Sida, OAFLA. Iyi nama y’inteko rusange ya Loni yafunguwe ku wa 12 Nzeri 2017 ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwibanda ku baturage: Guharanira amahoro n’ubuzima bwiza bwa bose ku mubumbe utekanye’, ibiganiro nyamukuru bizitabirwa n’abayobozi bakuru barimo ab’ibihugu na za Guverinoma bizatangira ku wa 19 Nzeri 2017.

Umuryango OAFLA watangijwe mu mwaka wa 2002 ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA muri Afurika. Muri Nzeri 2016 ubwo yitabiraga iyi nama, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubuzima bw’imyororokere bw’abana b’abakobwa, bukwiye kwitabwaho mbere na mbere n’ababyeyi, abarezi n’abatanga serivisi z’ubuzima, kugira ngo babarinde ingaruka zirimo inda zitateganyijwe no gucikiriza amashuri.

Muri 2016 ubwo Madamu Jeannette Kagame yari mu nama ya OAFLA yigaga ku kwita ku buzima bw'imyororokere y'abangavu

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imbogamizi z’umuco na sosiyete zidakwiye guca intege ibikorwa byo kwigisha abangavu ubuzima bwabo bw’imyororokere. Inkuru dukesha Igihe ivuga ko Madamu Jeannette Kagame yanasangije abitabiriye inama imwe mu mishinga yo guteza imbere ubuzima muri rusange no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri, kwiteza imbere binyuze mu mishinga mito ibyara inyungu ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation.

Muri yo harimo gahunda zo kuboneza urubyaro, kurinda umubyeyi kwanduza umwana Virusi itera Sida, indyo yuzuye, ubufashamyumvire, uruhare rw’abagabo n’izindi hagamijwe kwita ku iterambere ry’umuryango. Madamu Jeannette Kagame ari mu bagize uruhare mu gutangiza iri huriro mu mwaka wa 2002. Yanaribereye umuyobozi kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006 icyo gihe akaba yaratangije gahunda yo kwita ku bana hakorwa ibishoboka ngo barererwe mu miryango "Treat every Child as Your Own”.

Image result for madamu jeannette kagame

Madamu Jeannette Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND