RFL
Kigali

Charly na Nina bungutse Roger Mugisha uzwi muri Filime zo muri Uganda nk’umufana wabo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2017 7:07
0

Roger Mugisha ni umukinnyi wa Filime ukomeye muri Uganda uyu ni umunyamakuru akaba n'umwe mu byamamare bizwi muri Uganda dore ko ari nawe uherutse guhembwa nk’umukinnyi wa filime mwiza muri Uganda ubwo hatangwaga ibihembo bya Uganda Entertainment Awards 2017.Mu minsi ishize ni bwo abahanzikazi Charly na Nina bakoreye ibitaramo binyuranye mu mujyi wa Kampala muri Uganda maze kimwe muri byo bakoreye muri Club Play gisiga kigaragaje Roger Mugisha nk’umufana w’aba bahanzikazi ukomeye nyuma yo kuba yarabasanze ku rubyiniro bakabyinana ndetse akanabashimira kuba bari muri Uganda.

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Muyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina yadusobanuriye uko byagenze icyo gihe agira ati”Twari muri Club Play, abakobwa bari kuririmba babona Roger Mugisha abasanze ku rubyiniro abagaragariza urugwiro barabyinana agaragaza ko azi indirimbo zabo.”

Muyoboke Alex yatangaje ko aba bahanzikazi batunguwe no kubona Roger Mugisha azi indirimbo zabo hafi ya zose ndetse ngo nyuma yo kuva k’u rubyiniro Mugisha Roger yasanze aba bahanzikazi yongera kubabwira ko abakunda. Kuri ubu aba bahanzikazi (Charly na Nina) baro kwamamaza indirimbo yabo nshya bise 'Zahabu' bashyira hanze mu minsi ya vuba ndetse Muyoboke Alex we yanadutangarije ko amashusho yayo yamaze kurangira.

REBA AMAFOTO:

Charly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaRoger Mugisha yishimiye Charly na Nina ku buryo bukomeye


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND