Kuri iki cyumweru tariki 17 Nzeri 2017 ni bwo Ndayisenga Yassin umugabo wari umaze amezi 8 ari muri gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame. Ndayisenga yasabiwe imbabazi n’umwana we igihe Perezida Kagame yiyamamarizaga i Nyamirambo.
Byari ibyishimo i Mageragere ubwo uyu mugabo yarekurwaga ahawe imbabazi na Perezida Kagame dore ko yari yarakatiwe imyaka ibiri. Ubwo yarekurwaga, umufasha we Umuhoza Asma yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane kuba umugabo we arekuwe. Yashimiye Perezida Kagame wahaye imbabazi umugabo we. Uyu mubyeyi wari wasazwe n’ibyishimo byatumaga avugana amarira mu maso, yifuje kuba yazongera guhura na Perezida Kagame.
Hano ni igihe Perezida Kagame yahuraga n'uyu mwana Igisubizo Shaliha
Umwana w'umukobwa wa Ndayisenga Yassin ari we Igisubizo Swaliha Yasini ufite imyaka itanu gusa y'amavuko ni we wasabiye imbabazi papa we. Uyu mwana yabwiye abanyamakuru ko yabwiye Perezida Kagame ati”Uzafungure papa, igihe cyose nzaguhoraho…” Uyu mwana yahise atangaza ko Perezida Kagame yari yamwijeje ko azafungura umubyeyi we. Aha ni naho yahereye atangaza uko yahuye na Perezida Kagame anamushimira kuba ibyo yamusabye abimukoreye. Yagize ati “…Arabikoze ndamushimira nzahora mushimira”.
Kuri ubu Ndayisenga Yassin wamaze kurekurwa yakiriwe mu muryango we ndetse akaba yahise yerekeza mu rugo iwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, Ndayisenga akaba yahise avanwa i Mageragere aho yari afungiye.
Hano Ndayisenga yari agiye gusohoka muri gereza
Yavuye muri gereza nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame
Ndayisenga ni uyu wambaye ikanzu y'umweru
Yasohokanye n'ibintu bye byose
Hano yari yitegeye umuryango we waje kumwakira
Yabanje gusinyira ko avuye muri gereza mu buryo bwemewe n'amategeko
Umugore wa Ndayisenga yagize ibyishimo birenze, amarira aratemba
Ibyishimo byari byose ku muryango wa Ndayisenga
Bahise batahana nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame
Ndayisenga yasubiye iwe mu rugo nyuma yo gusabirwa imbabazi n'umwana we
Ibyishimo byari byabarenze
Umugore wa Ndayisenga arashimira cyane Perezida Kagame
Ni umunsi utazibagirana mu buzima bwa Ndayisenga
AMAFOTO: MIHIGO Sadam- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO