RFL
Kigali

Ku isabukuru ye, Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya ‘I am a victor’ ivuga uwo ari we mu Mana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2017 8:03
0


Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘I am a victor’ ivuga uburyo ari umunyamugisha ndetse akaba yaratsindishirijwe n’Imana. Iyi ndirimbo ye yagiye hanze uyu munsi tariki 17 Nzeri ari nawo munsi Tonzi yizihizaho umunsi yaboneyeho izuba.



Indirimbo nshya ya Tonzi ariyo ‘I am a victor’ iri mu rurimi cy’icyongereza,ikaba indirimbo ibyinitse aho buri umwe ufite ishimwe ku Mana yayifashisha mu kuyihimbaza kubw'ibyo yamukoreye. 'I am a victor' ni indirimbo Tonzi yashyize hanze tariki 17 Nzeri ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko, aho muri uyu mwaka wa 2017 yujuje imyaka 37 y'amavuko. Si ubwa mbere Tonzi ashyize hanze indirimbo nshya ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko kuko na tariki 17 Nzeri 2016 yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Niwe Niwe' ikubiyemo ibintu byose uyu muhanzikazi yabwiraga Imana ayishimira byinshi yamukoreye kuva akivuka kugeza iyo tariki yashyiriye hanze iyo ndirimbo. 

Tonzi

Tonzi avuga ko anyuzwe no kuba mu Mana

Tonzi uri gukora cyane muri iyi minsi, muri iyi ndirimbo ye nshya 'I am a victor' avuga ko ari ingabo y’Uwiteka, akaba agoswe n'imbaraga z'Uwiteka n’imigisha ye, kubw’ibyo akaba ari umunyamugisha, umwana w’Imana ndetse n’umutsinzi w’ibihe byose. Ati ‘Ndi umunyamugisha, ndi umutsinzi kuva iburyo ukagera ibumoso, kuva hejuru ukagera hasi, ngenda mu ntsinzi ye aho njya hose, nshobora kuririmba no kubyina kubera we (Yesu Kristo)’. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari iy'ubutsinzi ikaba yongera kwerekana imbaraga z'Imana ku buzima bwe n'ubw'undi wese wizera Imana. Yagize ati: 

I am a victor kuri njye ni indirimbo y'ubutsinzi yongera kwerekana imbaraga z'Imana ku buzima bwanjye n'ubw'undi muntu wese wizera ko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. Mu buzima bwa buri munsi tunyura mu bihe bitandukanye ariko hamwe n'Imana turi abatsinzi. Icyo nabwira abantu nuko kuba turi abana b'Imana ari iby'agaciro Imana yaduhaye natwe tukayubaha tukanayubahisha muri byose. Ntakibasha kurogoya umugambi w'Imana ku buzima bwacu kuko turi ab'agaciro. Turi abasirikare ku rugamba kandi tuzahora dutsinda kuko turi abana b'Imana.

Abajijwe impamvu ku isabukuru ye y'amavuko ari bwo yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya 'I am a victor', Tonzi yavuze ko yabikoreye gushimira Imana kubwo kumwongerera undi mwaka. Yagize ati: "Nyisohoye ku isabukuru yanjye y'amavuko nshima Imana cyane kubwo kunyongerera undi mwaka kandi nishimira cyane urukundo rw'Imana ku buzima bwanjye uko inshoboza kubaho mu buzima bwa buri munsi no kongera kwibutsa abantu ko turi abatsinzi. Nta mpamvu yo guheranwa n'ibibazo kandi dufite Imana yatuneshereje."

UMVA HANO 'I AM A VICTOR' INDIRIMBO NSHYA YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND