RFL
Kigali

AF-PARAVOLLEY2017:Amakipe y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/09/2017 6:37
0


Amakipe y’u Rwanda (Abagabo n’abagore) yageze ku mukino wa nyuma mu mikino Nyafurika ya Volleyball y’Abafite ubumuga (Para-Volleyball) aho ikipe y’u Rwanda (Abagabo) yatsinze Algeria amaseti 3-1 naho abagore batsinda DR Congo amaseti 3-0.



Ikipe y’u Rwanda y’abagabo igeze ku mukino wa nyuma itsinze bitayoroheye ikipe y’igihugu ya Algeria amaseti 3-1 (19-25;25-19;25-20; na 25-22) byayihaye itike yo gukina umukino wa nyuma aho iba icakira na Misiri yasezereye Morocco iyitsinze amaseti 3-1(25-11;23-25;25-15 na 25-9) kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’). Algeria irahatanira umwanya wa Gatatu ikina na Morocco ku isaha ya saa munani z’umugoroba (14h00’)

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli u Rwanda rwatsinze DR Congo amaseti 3-0 (25-13;25-17 na 25-13) ikaba iza gucakirana na Misiri yatsinze Kenya amaseti 3-0 (25-16;25-15 na 25-23) kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00’). Kenya irahura na DR Congo mu gushaka umwanya wa Gatatu ku isaha ya saa sita z’amanywa (12h00’).

Uko imikino ya ½ yagenze:

ABAGABO

-Rwanda 3-1 Algeria

-Misiri 3-1 Morocco

ABAGORE

-Rwanda 3-0 DR Congo

-Misiri 3-0 Kenya

Imikino ya nyuma

ABAGABO 

-Rwanda vs Misiri (18h00')

ABAGORE:

-Rwanda vs Misiri (16h00')

Ikipe y'u Rwanda (Abagabo) izahura na Misiri

Ikipe y'u Rwanda (Abagabo) izahura na Misiri

U Rwanda (Abagabo) rwisasiye Kenya amaseti 3-0

U Rwanda rwatsinze imikino yose rumaze gukina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND