RFL
Kigali

AS Kigali yabaye iya gatatu nyuma yo gutsinda Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/09/2017 22:57
0


Ikipe ya AS Kigali yarangije ku mwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund itsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino usoza iri rushanwa. Ibitego bibiri (2) bya Frank Kalanda byamuhaye igihembo ni byo byatumye AS Kigali icyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.



Frank Kalanda yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino nyuma aza kongeramo ikindi ku munota wa cyenda (9’), Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy’impozamarira cya Police FC ku munota wa 45’.

Umukino warangiye gutya bituma ikipe ya Police FC irangiza irushanwa nta nota itahanye kuko yatangiye itsindwa ibitego 2-0, Rayon Sports ibatsinda igitego 1-0. Muri uyu mukino, Seninga Innocent yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanjemo ubushize, abanzamo; Nzabanita David 16, Muhinda Bryan 15 na Songa Isaie 9 mu gihe Mushimiyimana Mohammed 10, Twagizimana Fabrice Ndikukazi 6 na Moustapha Nsengiyumva 11 babanje ku ntebe y’abasimbura.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali nawe yakoze impinduka eshatu kuko Savio Dominique Nshuti 11, Ndarusanze Jean Claude na Murengezi Rodrigue 7 bari bakinnye ubushize babanzamo basimbuwe na Frank Kalanda 9, Benedata Janvier 18 na Nsabimana Eric Zidane 10. Hakiri ku isegonda rya karindwi (7’) ry’umunota wa mbere ni bwo Frank Kalanda yafunguye amazamu ya Police FC abatsinda igitego cy’ishoti riremereye bitewe nuko Bwanakweli Emmanuel yari ahagaze nabi.

Police FC yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura birangira ku mnota wa cyenda (9’) Frank Kalanda yunzemo igitego cya kabiri. Igitego cya Police FC cyaje kuboneka ku munota wa 45’ w’umukino gitsinzwe na Biramahire Abeddy n’umutwe ku mupira wavuye kuri Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC. Ku munota wa 34’, Ntwali Evode yaje kugira ikibazo asimburwa na Ntamuhanga Thumaine Tity.

Nyuma y’igice cya mbere, Seninga yakuyemo Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi asimbura Muhinda Bryan ku munota wa 52’, Habimana Hussein asimbura Munezero Fiston ku munota wa 53’ Manishimwe Yves asimbura Mpozembizi Mohammed ku munota wa 64’, Songa Isaie asimburwa na Nsengiyumva Moustapha 69’, Amin Muzerwa asimbura Iradukunda Jean Bertrand, Bwanakweli Emmanuel aha umwanya Nishimwe Patrick.

Ku ruhande rwa AS Kigali kandi, Ndayisaba Hamidou yasimbuye Ngama Emmanuel ku munota wa 73’, Murengezi Rodrigue asimbura Ally Niyonzima ku munota wa 66’.Nsabimana Eric Zidane yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 71’ cyo kimwe na Frank Kalanda.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Batte Shamiru (GK-99), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Kayumba Soter (15-C), Bishira Latif 5, Ally Niyonzima 17, Ntwali Evode 13, Nsabimana Eric Zidane 10, Frank Kalanda 9, Benedata Janvier 18 na Ngama Emmanuel 2.

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK-27), Ndayishimiye Celestin 3, Munezero Fiston 2, Mpozembizi Mohammed 21, Ngendahimana Eric (C-24), Nizeyimana Mirafa 4, Muhinda Bryan 15, Iradukunda Jean Bertrand 25, Songa Isaie 9, Biramahire Abeddy 8 na Nzabanita David 16.

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Amakipe yombi asohoka mu rwambariro

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

 11 ba AS Kigali babanje mu kibugaAS Kigali

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Eric Ngendahimana niwe wari kaipiteni wa Police FC

Eric Ngendahimana ni we wari kapiteni wa Police FC

Muhinda Bryan (15) yari yabanje mu kibuga

Muhinda Bryan (15) yari yabanje mu kibuga

Nsengiyumva Moustapha, Mushimiyimana Mohammed na Twagizimana Fabriice Ndikukazi babanje hanze

Nsengiyumva Moustapha, Mushimiyimana Mohammed na Twagizimana Fabrice Ndikukazi babanje hanze biyongeraho Nduwayo Danny Barthez umunyezamu ufite imvune 

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Seninga  Innocent

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC 

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali 

Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste

Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste

Rwanda18

Police FC

Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste

Frank Kalanda  yafashije AS Kigali mu bitego yayitsindiye

Frank Kalanda yafashije AS Kigali mu bitego yayitsindiye

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya Frank Kalanda

AS Kigali

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya Frank Kalanda

Ni umukino wakinwe abafana bataraba benshi cyane

Ni umukino wakinwe abafana bataraba benshi cyane 

Nsabimana Erci Zidane yari yabanje mu kibuga

Nsabimana Eric Zidane yari yabanje mu kibuga

Frank Kalanda  yishimira igitego

Frank Kalanda yishimira igitego

Bwanakweli  Emmanuel yagize ikibazo ku jisho asimburwa na Nishimwe Patrick

Bwanakweli Emmanuel yagize ikibazo ku jisho asimburwa na Nishimwe Patrick

Munezero Fiston yitanga

Munezero Fiston yitanga 

Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy'impozamarira

Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy'impozamarira

Amakipe yombi ahabwa amabwiriza

Amakipe yombi ahabwa amabwiriza

Mpozembizi Mohammed yasimbuwe na Manishimwe Yves naho Ntwali Evode asimburwa na Ntamuhanga Thumaine

Mpozembizi Mohammed yasimbuwe na Manishimwe Yves naho Ntwali Evode asimburwa na Ntamuhanga Thumaine bita Tity

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali yakira miliyoni imwe yahawe ikipe y'umujyi

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali yakira miliyoni imwe yahawe ikipe y'umujyi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND