RFL
Kigali

Rayon Sports yatwaye irushanwa ry'Agaciro kuri tombola, Yannick Mukunzi aba umukinnyi w'irushanwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/09/2017 19:22
4

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye irushanwa ry'Agaciro Developement Fund 2017 kuri tombola inatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Eric Rutanga wayihozemo.



Igitego cyatsinzwe na Eric Rutanga cyaje ku munota wa 87' kuri coup franc yatewe na Eric Rutanga myugariro wahoze muri APR FC. Iki gitego cyatumye amakipe yombi anganya amanota atandatu (6) bityo nk'uko amategeko y'irushanwa abivuga bakora tombola yarangiye n'ubundi Rayon Sports igize amahirwe ikegukana iki gikombe gifite agaciro ka miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.

Wari umukino urimo guhatana gukomeye ku mpande zombi kuko byaje no kurangira Hakizimana Muhadjili ahawe ikarita itukura nyuma y'imyitwarire mibi yagize imbere y'umusifuzi wari uyoboye umukino akaza kumuha ikarita y'umuhondo yaje isanga iyo yari yabonye hagati mu mukino.

Dore uko ibihembo byatanzwe:

1.Rayon Sports: 3.000.000 FRW+Igikombe

2.APR FC: 2.000.000 FRW

3.AS Kigali: 1.000.000 FRW

Ibihembo ku bakinnyi (Individual Awards):

1.Mukunzi Yannick (Rayon Sports): Umukinnyi w'irushanwa: 100.000 FRW

2.Twizerimana Martin Fabrice (APR FC): Umukinnyi ukiri muto witwaye neza: 100.000 FRW

3.Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports): Umunyezamu w'irushanwa: 100.000 FRW

4.Frank Kalanda (AS Kigali): Uwatsinze ibitego byinshi (2): 100.000 FRW

Rayon Sports bishimira igikombe

Rayon Sports bishimira igikombe

Nyandwi Saddam yambikwa umudali wa mbere muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam yambikwa umudali wa mbere muri Rayon Sports

Twizerimana Martin Fabrice  yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto witwaye neza

Twizerimana Martin Fabrice yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto witwaye neza

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu w'irushanwa

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu w'irushanwa

APR FC bambwikwa imidali

APR FC bambwikwa imidali

APR FC yatahanye umwanya wa kabiri

APR FC yatahanye umwanya wa kabiri

AS Kigali yabaye iya gatatu

AS Kigali yabaye iya gatatu

Ibyaranze umukino wa APR FC na Rayon Sports

Ibyaranze umukino wa APR FC na Rayon Sports

Eric Rutanga wahoze muri APR FC niwe wayitsinze igitego

Eric Rutanga wahoze muri APR FC ni we wayitsinze igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Eric Rutanga

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Eric Rutanga

Imanishimwe Emmanuel wa APR FC yaje muri 11 bitunguranye kuko yari yaragize ikibazo mu kirenge

Imanishimwe Emmanuel wa APR FC yaje muri 11 bitunguranye kuko yari yaragize ikibazo mu kirenge

Hakizimana Muhadjili agerageza gucika abugarira ba Rayon Sports

Hakizimana Muhadjili agerageza gucika abugarira ba Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports witwaye neza muri iyi mikino y'Agaciro

Nyandwi Saddam myugariro wa Rayon Sports witwaye neza muri iyi mikino y'Agaciro

Gikundiro Forever itsinda ry'Abafana ba Rayon Sports

Gikundiro Forever bahabwa igihembo nk'abafana b'indashyikirwa

Gikundiro Forever itsinda ry'Abafana ba Rayon Sports 

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Eric Rutanga na Yannick Mukunzi Yannick barwana ishyaka rya Rayon Sports

Eric Rutanga na Yannick Mukunzi barwanira ishyaka Rayon Sports

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports

Muhadjili Hakiziamana ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo

Muhadjili Hakiziamana ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo yaje kwiyongera agahabwa umutuku

Bashaka umupira mu kirere

Bashaka umupira mu kirere

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • felix3 years ago
    abakunzi ba APR nukwihanga ikigaragara abakinnyi byabarenze niyompamvu bikokobetse bagakina amaguru yabagenzi babo aho gukina umupira powpow
  • Ruzindaza Stanisilas3 years ago
    Rayon turagukunda natwe tuba mumahanga twifuza kugutera inkunga.komereza ahooooooo
  • Joe Patrick Zimmermann3 years ago
    Special Mention to Rubona Emmanuel !!! Ibyiza wakoreye Apr Fc, akazi keza wayikoreye, Twebwe aba Fans ba Apr Fc tura bi gushimira cyane ; tuzahora tukuvuga ibigwi ! Si na Apr Fc yonyine wubakira ejo hazaza ; inyungu yibyo ukora zatangiye gusesekara no mu yandi ma Clubs yo mu Rwanda, ndetse no kwa mukeba ! Ndetse na Amavubi yejo bizavugwa ko yakuriye kwa Rubona, muli Apr Fc Academy !!! Thank you so much for such amazing and well done job !!! Si ngusabira imishahara y’ikirenga baha abo baswa banyura muli Club yacu nka za meteorites ! Icyo nkwifuriza n’uko waguma muli Apr Fc igihe kirekire gishoboka ! Ubwo Umuyobozi w’Ikirenga azi uko yakugumana ! Aho kukongera imishahara, wenda yaguha advantages zirimo Inzu n’Imodoka, yakworohereza kwishyura bitakugoye ! Ikindi nasaba n’uko umukino uzongera kuduhuza na Rayons mu byumweru bibiri, ari wowe wawutoza kuva ejo ; bakaguha uburenganzira bwo gukinisha abakinyi wifuza bose ! Bitavuze ko waba uje gusimbura Mulisa wu umuswa ! Abaza musimbura nti baza bura ; na Massud Juma nawe yakiniye Apr Fc !!!
  • mama rayon 3 years ago
    rayon oyeeeeeeeeeeeeee


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND