RFL
Kigali

UBUZIMA: Inanasi, urubuto rw’ingenzi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/09/2017 11:02
0


Inanasi ni urubuto ruzwi cyane kandi ruboneka hirya no hino ku isi ku buryo bworoshye bitewe n’uko umuntu uwo ari we wese ashobora kurubona.



Benshi mu baganiriye n’Inyarwanda.com bavuga ko bakunda inanasi ariko ngo ikibazo nuko zihenda, nyamara urebye neza wasanga ubuzima bw’umuntu ari bwo buhenda kurusha inanasi, iyi akaba ari yo mpamvu twahisemo kubabwira akamaro k’uru rubuto kugira ngo urengere ubuzima bwawe butajya mu kaga bitewe no kubura vitamine zituruka mu nanasi.

Ubusanzwe urubuto rw’inanasi rufite inkomoko mu gihugu cya Brezil ndetse no muri Malawi, ibitabo bitandukanye by’abahanga mu by’imirire byemeza ko uru rubuto rufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu aho bavuga ko igira intungamubiri zitandukanye, ziganjemo vitamineC, manganese na bromelene.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko vitamine C dusanga mu mutobe w’inanasi uha umuntu kongerera umubiri ubwirinzi, ngo ifite kandi ubushobozi bwo kongerera umuntu imbaraga kuko yifitemo vitamine B6 izwiho kuringaniza isukari mu mubiri no kurwanya uburibwe mu mubiri, ndetse zikanafasha umuntu mu igogorwa ry’ibyo yariye.

Ishobora kandi gufasha impyiko kugira ubuzima bwiza ndetse n’amagufwa agakura neza bitewe na potassium ndetse na manganese yibitseho. Mu karahure kamwe k’umutobe w’inanasi haba harimo byibuze 76% bya manganese iba ikenewe mu mubiri nkuko abahanga mu by’ubuzima babigaragaza. Bavuga kandi ko uru rubuto rushobora kurinda bumwe mu burwayi bwa cancer kubera ya vitamine C irurimo

Nkuko bitangazwa na Topsante ikindi bavuga nuko urubuto rw’inanasi rushobora kwifashishwa ku bantu basanzwe bagira ikibazo cy’ubuhumekero nk’abarwara sinezite, bronchite ndetse na asthma kuko ngo rufasha gufungura imwe mu miyoboro y’ubuhumekero

Uru rubuto kandi ngo rwifitemo ubushobozi bwo gukora imisemburo y’umunezero ku buryo uwayiriye adashobora na rimwe kugaragaraho umunabi. Nubwo nta buryohe uruti rw’inanasi ruba rufite kandi benshi bakaba bakunze kurujugunya, ngo ni ingirakamaro ku mubiri w’umuntu kuko muri rwo harimo intungamubiri ya bromelene.

Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko ku bantu bakunda kuva cyane, Atari byiza kurya uru rubuto kuko rushobora gutuma bava cyane. Mugire ubuzima bwiza mwirira urubuto rw’inanasi ku mafunguro yanyu ya buri munsi.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND