Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeli 2017 ni bwo Rwemarika Felicité aherekejwe n’intuma n’abandi bakozi muri FERWAFA bagejeje gahunda ya “Live Your Goals” mu Karere ka Rubavu, igikorwa cyabereye ku kibuga cya sitade Muhanga.
“Live Your Goals” ni gahunda iterwa inkunga na n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) hagamijwe gukangurira no gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru haba bo ubwabo ndetse n’ababyeyi babo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Rwemarika Felicité yavuze ko yishimiye cyane igikorwa cy’i Muhanga kuko yahasanze abana basobanukiwe ndetse banafite amakuru atandukanye mu mupira w’amaguru. Yagize ati: “Ndabona ibintu bishimishije cyane kandi ndabona intego twihaye twanifuje turimo tuyigeraho. Nk’uko mwabonye abana basubiza ibibazo, murabona ko basobanukiwe kandi murabona ko bakurikirana umupira ari abakobwa. Ni intambwe twishimiye cyane.
“Nyuma y’uyu munsi tuba twahuye nabo tubasigira imipira yo gukina nyuma abashinzwe amasantere kugira ngo bazajye bakomeza babatoze, babakundishe umukino na buri kwezi bakajya baduha raporo n’amafoto yuko abana bagiye bitabira”. Rwemarika
Rwemarika kandi avuga kandi abayobozi b’inzego z’ibanze nazo zigomba kubigiramo uruhare mu gufasha abana mu gikorwa cyo gukundisha abangavu umupira w’amaguru. “Twagiye dutumira abashinzwe izo nzego zose ukabona kandi bitabiriye, ntabwo twagera ku iterambere twe twenyine, tugomba gufatanya n’abo bayobozi b’ibanze ndetse n’abashinzwe amashuli mu burezi kugira ngo iterambere rirambe. Twe (FIFA/FERWAFA) turaza tukaberekera, tukabigisha ahasigaye ikaba ari iyabo”. Rwemarika
Abana b'i Muhanga kuri sitade ya Muhanga
Hakizimana Valerie ushinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga akaba na perezida wa siporo yo mu mashuli muri aka Karere yavuze ko uyu mushinga uzafasha Muhanga kongera kubyutsa no gukomeza gahunda za siporo cyane ku bana b’abakobwa.
“Iyi gahunda ifitiye akamaro abanyeshuli bacu b’abakobwa kuko wasangaga akenshi bitinya bumva ko imikino ari iy’abahungu, ariko kuba uyu mushinga waje wibutsa abakobwa ko nabo bagomba kwitabira imikino, ni ikintu cyadushimishije kuko twumva ko abana b’abakobwa bo mu Karere ka Muhanga ibijyanye n’imikino kuri bo bigiye kubyuka”.
Hakizimana kandi yavuze ko uruhare rw’Akarere ka Muhanga mu gukomeza gukangurira abana gukunda siporo rusanzwe ruriho ahubwo ko ikigiye gushyirwamo ingufu ari ugukomeza gushyigikira iyi gahunda ya Live Your Goals.
“Ubusanzwe abana bacu barakina. Basanzwe bakina imikino itandukanye. Kuba rero FERWAFA na FIFA nayo ishyizeho akayo ndumva ari igikorwa cyiza kuri twe. Mu bigo by’amashuli harimo asosiyasiyo za siporo yo mu mashuli bityo icyo dusabwa ni ugukomeza gushyigikira iyi gahunda”. Hakizimana Valerie.
Live Your Goals mu karere ka Muhanga yahurije hamwe abana 200 baturutse mu bigo bine by'amashuli birimo Groupe Scolaire Kabgayi B, Groupe Scolaire Gitarama, Ecole Primaire St Augustin na Groupe Scolaire Nyabisindu.
Umushinga wa Live Your Goals (LYG), umwaka ushize (2016) wageze mu turere turimo; Huye, Rusizi, Nyagatare na Kamonyi mu gihe kuri iyi nshuro kuri gahunda hariho Ruhango na Muhanga byamaze kuhagera hakaba hasigaye; Gicumbi, Kayonza na Musanze mu gihe mu mwaka wa nyuma w'iyi gahunda hazarebwa uturere tw'igihugu dusigaye nk'uko Rwemarika yabitangirije abanyamakuru.
Abana bakora akarasisi mbere yo gutangira imyitozo
Abatoza imbere yabo babereka inzira
Abana ku mupira
Umwana yidegembya ku mupira
Umutoza aha abana amabwiriza
Rutamu Patrick umuganga w'Amavubi ni we unavura abana muri Live Your Goals
Abana bifotoza nk'ikipe igiye kubanza mu kibuga
Abana n'abatoza babo
Abakuriye amasantere bahabwa ibituma abana bakomeza kwitoza
Rwemarika Felicite aganira n'abana i Muhanga
Rwemarika Felicite uhagarariye umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagore muri FERWAFA
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO