RFL
Kigali

RUSIZI: Patrick Nishimwe yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ku nkombe’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2017 12:24
2


Patrick Nishimwe ukorera umuziki mu karere ka Rusizi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ku nkombe’. Iyi ndirimbo ije isanga izindi ndirimbo ze; Impamvu ndirimba n’indi yitwa Agakiza naronse yahereyeho mu muziki.



Patrick Nishimwe ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko akaba umukristo mu itorero rya Zion Temple i Rusizi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patrick Nishimwe yadutangarije ko kuririmba yabitangiye mu mwaka wa 2012, indirimbo ye ya mbere ayishyira hanze mu kwezi kwa Mutarama muri 2017,kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo eshatu. Patrick Nishimwe ni umwe mu bahanzi bashya umuziki wa Gospel hano mu Rwanda wungutse. Igitaramo gikomeye yaririmbyemo ni icyo yari yatumiwemo na Beauty For Ashes cyabaye mu mezi macye ashize aho yishimiwe na benshi bari bakitabiriye.

Patrick Nishimwe

Umuhanzi Patrick Nishimwe

UMVA HANO 'KU NKOMBE' YA PATRICK NISHIMWE


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert Mutabazi6 years ago
    Twishimiye ako karirimbo kunkombe by Patrick
  • FATAKI Alice6 years ago
    Imana imushyigikire Patrick rwose twarakuranye ari umwana witonda Uwiteka akwiteho muvandimwe





Inyarwanda BACKGROUND