Patrick Nishimwe ukorera umuziki mu karere ka Rusizi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ku nkombe’. Iyi ndirimbo ije isanga izindi ndirimbo ze; Impamvu ndirimba n’indi yitwa Agakiza naronse yahereyeho mu muziki.
Patrick Nishimwe ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko akaba umukristo mu itorero rya Zion Temple i Rusizi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patrick Nishimwe yadutangarije ko kuririmba yabitangiye mu mwaka wa 2012, indirimbo ye ya mbere ayishyira hanze mu kwezi kwa Mutarama muri 2017,kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo eshatu. Patrick Nishimwe ni umwe mu bahanzi bashya umuziki wa Gospel hano mu Rwanda wungutse. Igitaramo gikomeye yaririmbyemo ni icyo yari yatumiwemo na Beauty For Ashes cyabaye mu mezi macye ashize aho yishimiwe na benshi bari bakitabiriye.
Umuhanzi Patrick Nishimwe
UMVA HANO 'KU NKOMBE' YA PATRICK NISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO