RFL
Kigali

Rwemarika Felicité na FERWAFA basubukuye gahunda ya "Live Your Goals" basura akarere ka Ruhango-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/09/2017 21:04
0


Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeli 2017 ni bwo Rwemarika Felicité ushinzwe umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagore muri FERWAFA yasubukuye gahunda ya Live Your Goals, gahunda ifasha mu gukangurira abana b’abakobwa gukunda siporo cyane umupira w’amaguru biciye mu kubegera bakabatoza uko ukinwa ndetse bakanahabwa ibikoresho nkenerwa.



Akarere ka Ruhango ni ko kari gatahiwe aho abana babarizwa mu bigo by’amashuli bahurijwe muri Groupe Scoalire Catholique de Ruhango batozwa uko umukinnyi ashobora guhereza undi umupira, gutera amanota, kwiruka no gucenga, mbere yuko bahabwa impanuro na Rwemerika usanzwe ari nawe watse inkunga muri FIFA kugira ngo ateze umupira w’abagore imbere.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bana, Rwemerika yavuze ko akenshi abanyarwanda bajyaga bibeshya ko umwana w’umukobwa ari uwo guteka no kuvoma ariko ko abana bagomba kumenya ko nta kintu na kimwe batashobora cyo kimwe no gukina umupira w’abagore.

“Abanyarwanda bajyaga bavuga ko umukobwa ari uwo kwicara mu rugo agateka, akavoma akanakora indi mirimo yo mu rugo. Ariko ubu ndagira ngo mbamenyeshe ko mufite ubushobozi bwo gukina umupira kandi mukazabaho neza. Abatoza barahari bo kubatoza, ibikoresho birahari byo kwifashisha, icyo musabwa ni ukubikunda”. Rwemarika

Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA yavuze ko iki gikorwa kizatuma umubare w’abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru  wiyongera kuko ari gahunda ikora mu bice bitandukanye by’igihugu.

“Itangizwa rya Live Your Goals muri uyu mwaka rizafasha mu kuzamura umubare w’abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru mu Rwanda. Ibi bikorwa bizadufasha kubakira ku byo twagezeho muri Live Your Goals mu minsi yashize bityo bitume n’ababyeyi b’aba bana babyumva vuba”. Kayiranga

Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA ari gutoza abana umwuga n'ubundi yakoraga no hanze y'u Rwanda

Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA ari gutoza abana umwuga n'ubundi yakoraga no hanze y'u Rwanda

“Nk’uko twabonye abana benshi muri Ruhango, turifuza kubona abana benshi b’abakobwa mu Cyumweru cyose tugiye kumara kuzageza kuwa 22 Nzeli 2017. Mureke rero dushyigikire abakobwa bacu, tubatere ingabo mu bitugu kugira ngo bakine umupira w’amaguru mu buryo buhoraho kugira ngo tuzamure urwego rw’abagore bawukina mu Rwanda”. Kayiranga Vedatse wari intumwa ya FERWAFA mu Ruhango.

Rwemarika Felicite aganira n'abana

Rwemarika Felicite

Rwemarika Felicite aganira n'abana

Rwemarika avuga ko kandi uyu mushinga wo gushishikariza abangavu gukunda umupira w’amaguru abona bigenda kuko ngo ku kigero cya 60% bigezeho bimuha isura nziza ko bizagenda neza.

“Ku kigero cya 60% bigezeho si bibi kuko abashinzwe amasentere baduha raporo tukabona ni byiza ndetse tukabona ko ababyeyi bamaze kugera ku rugero rwiza rwo kumva ko umukobwa atagomba gukina. Ndibaza ko uko ubukangurambaga bugenda bubaho bizagenda neza kurushaho naho ubu mbona bihagaze neza”. Rwemarika.

Umushinga wa Live Your Goals (LYG), umwaka ushize wageze mu turere turimo; Huye, Rusizi, Nyagatare na Kamonyi mu gihe uyu mwaka wa 2017 hazarebwa abangavu bazahurira mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 15 Nzeli 2017, Kayonza kuwa 19 Nzeli 2017 bagasoreza mu Karere ka Musanze kuwa 22 Nzeli 2017.

Abakozi muri FERWAFA bari bari i Ruhango

Abakozi muri FERWAFA bari bari i Ruhango

 Abana 200 bari bahurijwe hamwe

Abana

Abana 200 bari bahurijwe hamwe

Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA yereka abana uko ruhago ikinwa

Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA yereka abana uko ruhago ikinwa

Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA aha abana ijambo

Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA aha abana ijambo

FERWAfa

Ifoto y'ubworoherane

Ifoto y'ubworoherane

Umwana anobagiza umupira

Umwana anobagiza umupira

FERWAfa

Abana bkina umupira w'amaguru

Abana bakina umupira w'amaguru

Abana mu myitozo bakora n'abarezi babo barabafasha

Abana mu myitozo bakora n'abarezi babo barabafasha

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND