RFL
Kigali

Gianni Infatino uyobora FIFA yihanganishije umuryango wa Mutuyimana Evariste

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/09/2017 12:16
0


Gianni Infantino uyobora impuzamashyirahmwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yafashe umwanya yihanganisha umuryango wa Evariste Mutuyimana n’umuryango w’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange. Mutuyimana Evariste yahoze ari umunyezamu mu ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana kuwa 12 Nzeli 2017.



Nzamwita Vincent de Gaule uyobora FERWAFA   wemereye urubuga rw’iri shyirahamwe ko Infantino yatanze ubutumwa bw’ihumure yihanganisha umuryango wa Mutuyimana Evariste n’abakunzi b’umupira w’amaguru na siporo muri rusange.

“Umuyobozi wa FIFA yandikiye FERWAFA yihanganisha umuryango wa Mutuyimana Evariste nyuma yo kwitaba Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeli 2017”. Nzamwita

Mu butumwa yatanze, Infantino yagize ati”Evariste Mutuyimana yari umukinnyi w’ingenzi muri Rayon Sports nyuma yaho yari amaze imyaka ibiri akinira Sofapaka muri Kenya. Ku rwego mpuzamahanga yagiye ahamagarwa  mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (2010-2013). Azahora yibukirwa kandi ku kuba yari umuntu usabana, inshuti ndetse no gukora cyane”.

“Reka mfate umwanya mu izina ry’umuryango mpuzamahanga w’umupira w’amaguru cyane mu Rwanda mbihanganishe. Ubu ngomba kugaragaza imbamutima n’ubufasha bunturutseho mu gukomeza gushyigikira umuryango we n’abo bafitanye isano”. Gianni Infantino.

Mutuyimana wari wujuje imyaka 28 yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 12 Nzeli 2017 aho yari atuye mu murenge wa Kimisagara. Yakiniye amakipe arimo Police FC, Sofapaka FC (Kenya) kuri ubu akaba yari umukinnyi wa Rayon Sports. Magingo aya umurambo we uracyari mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) aho azavanwa ku Cyumweru tariki 17 Nzeli 2017 ajya gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

TUMWIFURIJE IRUHUKO RIDASHIRA I BURYO BW'IMANA

TUMWIFURIJE IRUHUKO RIDASHIRA I BURYO BW'IMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND