Iki ni ikibazo cyatangiye kwibazwaho mu minsi yashize ubwo uyu muhanzi yari atangiye gukwirakwiza amafoto yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Mbona dukundana’, iyi ikaba yarakorewe muri Kina Music, gukwirakwiza izi foto nanone kwa producer Clement ku mbuga nkoranyambaga byatumye hibazwa niba uyu muhanzi yinjiye muri Kina Music.
Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze byatumye Inyarwanda.com yegera Yverry tumubaza ibijyanye no kuba yaba yinjiye muri Kina Music. Umuhanzi yabiteye utwatsi avuga ko nta kidasanzwe cyabaye cyatuma abantu bavuga ko yaba yasinye muri Kina Music akaba umusimbura mushya wa Christopher, ahubwo we ahamya ko icyabaye ari uko yakoreye muri Kina Music nka studio ikomeye kandi buri muhanzi yakwifuza gukoreramo ariko yamagana ibyavugwaga ko yasinye.
UMVA HANO 'MBONA DUKUNDANA' YA YVERRY
Yverry yashyize hanze indirimbo nshya yakoreye muri Kina Music
Ibi byanabajijwe kandi producer Clement wakunze kubibazwa ku mbuga nkoranyambaga akagenda asubiza ababimubazaga ko atari byo ahubwo ko icyabaye ari uko bafashije uyu musore (Yverry). Mu kiganiro kigufi twagiranye na Yverry yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi ya vuba aba atangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo bityo yizeza abakunzi be kutazatinda kubereka amashusho yayo.
TANGA IGITECYEREZO