RFL
Kigali

Yverry yashyize hanze indirimbo yakoreye muri Kina Music asubiza abibaza ko yasimbuyemo Christopher

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2017 9:03
2


Iki ni ikibazo cyatangiye kwibazwaho mu minsi yashize ubwo uyu muhanzi yari atangiye gukwirakwiza amafoto yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Mbona dukundana’, iyi ikaba yarakorewe muri Kina Music, gukwirakwiza izi foto nanone kwa producer Clement ku mbuga nkoranyambaga byatumye hibazwa niba uyu muhanzi yinjiye muri Kina Music.



Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze byatumye Inyarwanda.com yegera Yverry tumubaza ibijyanye no kuba yaba yinjiye muri Kina Music. Umuhanzi yabiteye utwatsi avuga ko nta kidasanzwe cyabaye cyatuma abantu bavuga ko yaba yasinye muri Kina Music akaba umusimbura mushya wa Christopher, ahubwo we ahamya ko icyabaye ari uko yakoreye muri Kina Music nka studio ikomeye kandi buri muhanzi yakwifuza gukoreramo ariko yamagana ibyavugwaga ko yasinye.

UMVA HANO 'MBONA DUKUNDANA' YA YVERRY

yverryYverry yashyize hanze indirimbo nshya yakoreye muri Kina Music

Ibi byanabajijwe kandi producer Clement wakunze kubibazwa ku mbuga nkoranyambaga akagenda asubiza ababimubazaga ko atari byo ahubwo ko icyabaye ari uko bafashije uyu musore (Yverry). Mu kiganiro kigufi twagiranye na Yverry yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi ya vuba aba atangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo bityo yizeza abakunzi be kutazatinda kubereka amashusho yayo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA YVERRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos6 years ago
    ni nziza nkunda ijwi ryane
  • Lianne6 years ago
    Sha iyiyo wap nimbi sinzi sinayikunze kubwanjye numva itari kurwego rwindirimbo waduhaga subira kwisoko uduhe inziza bana





Inyarwanda BACKGROUND