RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina “Clement”

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/09/2017 7:01
3


Clement ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini ‘Clementius’ rikaba risobanura “umunyampuhwe, umugwaneza”



Imiterere ya ba Clement

Clement ni umunyembaraga z’umubiri, yigirira ikizere kandi amenya gukemura ibibazo mu buryo bwihuse gusa ku rundi ruhande ni umuntu woroshye imbere muri we gusa agerageza kutabigaragaza. Akunda gutegeka no kuba umuntu w’umukire cyangwa ukomeye, gusa ku rundi ruhande yita ku bantu. Agira amahane n’umujinya, akunda gukundwa no kuvugwa neza gusa ntibimwibagiza ko nawe afite inshingano zo gufasha abandi no kubaba hafi. Iyo ibibazo bije amenya kurwana nabyo, akunda kuburana kandi akunda gukora ibintu byose ku giti cye atavanzemo abandi bantu gusa bikarangira abonye ko akeneye abantu kugira ngo agree ku byo yiyemeza.

Iyo ari mu mahuriro n’abandi bantu aba ashaka kuba umuyobozi. Muri we agira ibitekerezo bishya kandi yizera ko yahindura isi. Clement kandi kuba ari umuntu uhora afite ikizere cyo kuba yagira ibyo ageraho bituma arota ku manywa akaba ndetse yanagira akavuyo. Akunda ibintu n’amafaranga, iyo akiri umwana, Clement aba ari umuhanga. Agira udushya kandi yiyemera. Aba yumva ari we waza imbere y’abandi kandi akunda kuburana no gufunga umutwe.

Ibyo Clement akunda

Clement akunda cyane kwitabwaho, kurebwa neza no gufata inshingano. Akunda ibintu bigaragariye ijisho neza, ubusirimu n’itandukaniro. Mu rukundo Clement ni indahemuka, arafuha cyane, arikunda gusa nanone azi kwita ku mukunzi we ku buryo igishimisha uwo akunda kiza imbere muri gahunda ze cyane cyane iyo bahuza muri byose. Agira amarangamutima birenze uko abantu bamubona ariko ibishuko bimutwara vuba n’ubwo agerageza kubyirinda.

Imirimo Clement aba yumva yakora ni isaba gutekereza ibintu bishya, iby’amahoteli, ubukerarugendo, ubukanishi, siporo, gusudira, cyangwa indi mirimo isaba gukoresha ingufu z’amaboko. Ashobora kandi guhitamso ibijyanye n’ubucuruzi, amabanki n’icungamutungo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clement6 years ago
    Murakoze cyane ibyo muvuze nsanze byose ari ibyanjye KBS murakoze cyane nari narabyifuje ko mwamvugaho lmana ibahe umujyisha.
  • 6 years ago
    ndashaka kunsobanurira emma na redempta
  • 6 years ago
    Murabeshe





Inyarwanda BACKGROUND