RFL
Kigali

Producer Peter wibarutse impanga z’abana bane, umwe muri bo yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2017 10:09
1


Producer Peter utunganya indirimbo z’amakorali n’abahanzi bahimbaza Imana, ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 ni bwo yibarutse impanga z’abana bane, gusa umwe muri bo yaje kwitaba Imana mu ijoro ryacyeye.



Producer Ndagijimana Jean Pierre uzwi cyane nka producer Peter ni nyiri studio yitwa Hope Records ikorera i Rubavu mu Burengerezuba bw'u Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 ni bwo yahawe inkuru nziza y’uko umugore we Mukandahiro Noella yibarutse impanga z’abana bane,abakobwa babiri n’abahungu babiri, akaba yabyariye i Kigali mu bitaro bya CHUK. Umwana umwe ariko yaje kwitaba Imana mu ijoro ryacyeye nkuko byatangajwe na Producer Peter.

Uyu mwana witabye Imana akaba ari bushyingurwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017. Twabibutsa ko Producer Peter yibarutse impanga z’abana bane nyuma y’imyaka ibiri we n’umugore we bari bamaze barabuze urubyaro. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Producer Peter akimara kwibaruka izi mpanga, yavuze ko afite ibyishimo bikomeye na cyane ko bari barabuze urubyaro ariko Imana ikaba ibakoreye igitangaza. Yagize ati:

Twibarutse abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri, mfite ibyishimo bikomeye cyane cyane ko twari tumaze igihe (imyaka ibiri) twarabuze urubyaro ariko kubw’amasengesho Imana irabikora, byari byaranze pe, ntako tutagize, ni ubuhamya burebure nitubona umwanya tuzabiganiraho.

Producer Peter yatangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi (production) muri 2009, kugeza ubu amaze gutunganya indirimbo z’amakorali menshi ndetse n’abahanzi ba Gospel ndetse by’akaruho hari aba Producers batari bacye barimo n’abamaze kubaka izina hano mu Rwanda bigiye ku birenge bye. Producer Peter ni we watunganyije indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ndetse yanakoreshejwe cyane mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora ya Perezida, iyo ndirimbo akaba ari;Nda ndambara yandera ubwoba. Producer Peter yatunganyije kandi izindi zinyuranye z'abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda no muri Congo. Mu bahanzi n'amakorali yakoreye indirimbo harimo; Patient Bizimana, The Same,Assiel Mugabe,Korali Impuhwe, Korali Ecclesiaste, Korali Impano n'izindi.

Producer Peter

Umugore wa Producer Peter ubwo yari akuriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ihagane





Inyarwanda BACKGROUND