RFL
Kigali

UEFA CL2017: FC Barcelona yatangiye inyagira Juventus mu mikino yarumbutsemo ibitego-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2017 9:49
0

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeli 2017 ni bwo hatangiraga imikino y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League 2017-2018), imikino yasize Juventus inyagiwe na FC Barcelona ibitego 3-0 mu mukino waberaga i Camp Nou kuri sitade ya FC Barcelona.



Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45’, Lionel Messi yafunguye amazamu. Ku munota wa 56’ Ivan Rakitic yahise yungamo ikindi mbere yuko yuko Lionel Messi ashyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 69’.

Ni umukino ikipe ya Juventus yabanje kwihagararaho kuko isanzwe izwiho ubwugarizi bufite ubunararibonye ariko ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego cya mbere byabaye nkaho bacitse intege bityo abakinnyi nka Lionel Messi, Ivan Rakitic na Louis Suarez wanatsinze igitego bakacyanga batangira kubona icyuho.

Mu yindi mikino yakinwa muri iri tsinda rya kane (D), ikipe ya Olympiakos yatsinzwe na Sporting CP ibitego 3-2.

Mu itsinda A, Benfica yatsinzwe na CSKA Moscow ibitego 2-1, Manchester United inyagira FC Basel ibitego 3-0. Itsinda B ryasize Bayern Munich inyagiye Anderlecht ibitego 3-0 na Celtic ibona ishyano inyagira ibitego 5-0 na Paris Saint Germain.

Imikino y'itsinda C yasize Chelsea inyagiye itababarira Qarabag FC ibitego 6-0 naho AS Roma igwa miswi na Atletico Madrid banganya 0-0. Kuri uyu wa Gatatu harakinwa imikino yo mu itsinda rya Gatanu (E) kugeza ku rya munani (H).

Lionel Messi points to the heavens after giving Barcelona the lead against Juventus in their Champions League opener

Lionel Messi yarebye mu izamu kabiri (45', 69')

Luis Suarez, celebrates with Messi and new team-mate Ousmane Dembele following the Argentine's second of the night

Louis Suarez, Lionel Messi na Ousmane Dembele bishimira igitego

Ivan Rakitic got the Barcelona second when he pounced on a loose ball in the Juventus box just before the hour mark 

Ivan Rakitic yabonye igitego ku munota wa 56' ku mupira yahawe na Lionel Messi

Juventus creative forces, Miralem Pjanic and Paulo Dybala, cannot hide their disappointment as Barcelona's dominance told

Juventus basubiranamo nyuma y'ibitego byari bimaze kubabana byinshi

Lionel Messi runs at Juevntus midfielder Douglas Costa during the opening stage of their Champions League clash

Douglas Costa wahoze muri CF Bayern Munichen imbere ya Lionel Messi

Ousmane Dembele made his first appearance in the Champions League with the club he joined for £136million

Ousmane Dembele waje asimbura Neymar yatangiye abona amanota atatu

Andres Iniesta, who remains in a hold out with Barcelona over a new contract, was at the centre of things against Juventus

Andreas Iniesta agenzura umupira hagati mu kibuga

Paulo Dybala, who destroyed Barcelona when the two sides met in the Champions League last season, is felled by Ivan Rakitic

Paul Dybala ashaka uko yabonera ikipe igitego

Barcelona were not having it all their own way as they welcomed Juve, here Gerard Pique slides in on Gonzalo Higuain

Gerard Pique yitanga mu bwugarizi

Dembele had a chance to open the scoring but Alex Sandro did enough to stop the Frenchman from troubling Buffon

Demebele ashaka uko yatsinda igitego

Uko itsinda D rihagaze

The home side were not going to be denied for long, Messi finished off a sweeping move with a delightful finish

Messi yasesekaye imbere y'izamu

The Barca talisman roared and spread his arms in celebration after giving his side the lead against the Old Lady

Agaruka 

Costa makes his feelings known as Juventus go behind in their Champions League Group D clash at the Nou Camp

D.Costa yacitse intege bigaragara

There was an enforced Juve change before the break as Stefano Sturaro replaces the injured Mattia De Sciglio at right back

Gusimbuza ku ruhande rwa Juventus

Dybala was not having the same influence on the game as he did in last season's quarter-final, missing a couple of chances

Paulo Dybala ntabwo yigaragaje cyane

Rakitic was able to pounce when an effort from Messi was deflected to the edge of the box, presenting him an easy finish

Igitego cya I.Rakitic

Luis Suarez points the way on a night where he proved a perfect foil to Messi, playing a key roll in the opening goal

Louis Suarez yatsinze igitego bamubwira ko yari yararaririye 

Amafoto: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND