Producer Peter ukorera mu Burengerazuba bw'u Rwanda mu karere ka Rubavu ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse n’amakorali, yamaze kwibaruka impanga z’abana bane nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yarabuze urubyaro.
Producer Ndagijimana Jean Pierre uzwi cyane nka Peter, akaba nyiri studio yitwa Hope Records ikorera i Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 ni bwo yahawe inkuru nziza y’uko umugore we Mukandahiro Noella yibarutse impanga z’abana bane,abakobwa babiri n’abahungu babiri, akaba yabyariye i Kigali mu bitaro bya CHUK. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Producer Peter yavuze ko afite ibyishimo bikomeye na cyane ko bari barabuze urubyaro ariko Imana ikaba ibakoreye igitangaza. Yagize ati:
Ni byo twibarutse abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri, mfite ibyishimo bikomeye cyane cyane ko twari tumaze igihe (imyaka ibiri) twarabuze urubyaro ariko kubw’amasengesho Imana irabikora, byari byaranze pe, ntako tutagize, ni ubuhamya burebure nitubona umwanya tuzabiganiraho.
Producer Peter yatangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi (production) muri 2009, kugeza ubu amaze gutunganya indirimbo z’amakorali menshi ndetse n’abahanzi ba Gospel ndetse by’akaruho hari aba Producers batari bacye barimo n’abamaze kubaka izina hano mu Rwanda bigiye ku birenge bye. Producer Peter ni we watunganyije indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ndetse yanakoreshejwe cyane mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora ya Perezida, iyo ndirimbo akaba ari;Nda ndambara yandera ubwoba. Producer Peter yatunganyije kandi izindi zinyuranye z'abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda no muri Congo. Mu bahanzi n'amakorali yakoreye indirimbo harimo; Patient Bizimana, The Same,Assiel Mugabe,Korali Impuhwe, Korali Ecclesiaste, Korali Impano n'izindi.
Producer Peter hamwe n'umugore we ubwo bari batembereye ku mazi
Umugore wa Producer Peter ubwo yari akuriwe
TANGA IGITECYEREZO