RFL
Kigali

Producer Peter nyiri Hope Records wari warabuze urubyaro yibarutse impanga z’abana bane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 19:11
6


Producer Peter ukorera mu Burengerazuba bw'u Rwanda mu karere ka Rubavu ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse n’amakorali, yamaze kwibaruka impanga z’abana bane nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yarabuze urubyaro.



Producer Ndagijimana Jean Pierre uzwi cyane nka Peter, akaba nyiri studio yitwa Hope Records ikorera i Rubavu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 ni bwo yahawe inkuru nziza y’uko umugore we Mukandahiro Noella yibarutse impanga z’abana bane,abakobwa babiri n’abahungu babiri, akaba yabyariye i Kigali mu bitaro bya CHUK. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Producer Peter yavuze ko afite ibyishimo bikomeye na cyane ko bari barabuze urubyaro ariko Imana ikaba ibakoreye igitangaza. Yagize ati:

Ni byo twibarutse abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri, mfite ibyishimo bikomeye cyane cyane ko twari tumaze igihe (imyaka ibiri) twarabuze urubyaro ariko kubw’amasengesho Imana irabikora, byari byaranze pe, ntako tutagize, ni ubuhamya burebure nitubona umwanya tuzabiganiraho.

Producer Peter yatangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi (production) muri 2009, kugeza ubu amaze gutunganya indirimbo z’amakorali menshi ndetse n’abahanzi ba Gospel ndetse by’akaruho hari aba Producers batari bacye barimo n’abamaze kubaka izina hano mu Rwanda bigiye ku birenge bye. Producer Peter ni we watunganyije indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ndetse yanakoreshejwe cyane mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora ya Perezida, iyo ndirimbo akaba ari;Nda ndambara yandera ubwoba. Producer Peter yatunganyije kandi izindi zinyuranye z'abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda no muri Congo. Mu bahanzi n'amakorali yakoreye indirimbo harimo; Patient Bizimana, The Same,Assiel Mugabe,Korali Impuhwe, Korali Ecclesiaste, Korali Impano n'izindi. 

Producer Peter

Producer Peter hamwe n'umugore we ubwo bari batembereye ku mazi

Producer Peter

Umugore wa Producer Peter ubwo yari akuriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PearlG6 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro kubwabo pe
  • 6 years ago
    Imyaka ibiri ntabwo uba warabuze urubyaro. Ni stress uba warishyizemo
  • peter6 years ago
    Ngo peter yabuze urubyaro!yasize ataye umugore bashakany kera i Huye bari barakoze nu bukwe,muzabaze abantu baririmbaye nawe muri Worshiptaem ya assemble de Dieu murwa Yesu
  • Assiel6 years ago
    Congratulations! Peter ni umuhanga muri production pe! Imana ishimwe ko imusohoreje isezerano.
  • Irne6 years ago
    Imana n igitangaza.
  • John 6 years ago
    Muzabaze Peter abasobanurire icyarumye atandukana n'umugore w'i Btr ni ubuhamya butangaje.Bigaragara ko Assemble ya Btr mutamukunda peeee





Inyarwanda BACKGROUND