RFL
Kigali

Itorero Redeemed Christian Gospel ryatanze Mituwele 100 ku batishoboye rinaboroza ihene 25-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/09/2017 18:27
1


Abakirisitu bo mu itorero rya Gikirisitu ry'abacunguwe n'Imana bahaye abatishoboye 100 bo mu murenge wa Nyakiriba babarihira ubwisungane mu kwivuza ndetse baranaboroza amatungo magufi agizwe n'ihene 25.



Aba baturage bavuga ko bugarijwe  n'ikibazo cy'imirire mibi biturutse ku ibura ry’ibiribwa bakavuga ko aya matungo azabafasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza umwaka utaha nimara kubyara. Maniriho Pascaline aragira ati: Bandihiye ubwisungane mu kwivuza bampa n'agahene ubu ngiye kukorora kazamfasha kubera nari mbayeho nabi nacaga inshuro naronka nkagaburira abana banjye 4 kandi nabo barihiwe ubwisungane mu kwivuza, Imana ihimbazwe aka gahene kazandihira mituelle y’umwaka utaha.

Mugenzi we Ndagijimana Jean De Dieu wahawe itungo akanarihirwa mituelle ku muryango we avuga ko iri tungo rizamufasha kwizamura. Aragira at: "Abana banjye n'umugore barihiwe ndashaka ikiraka nanjye nirihire iyi hene bampaye izamfasha kuko nibyara nka kabiri izamvana mu bwigunge ku buryo ubutaha nzishyura mituelle mu bambere''

Pasiteri Ayobami Oladaku umuyobozi w’itorero Redeemed Christian Gospel mu Rwanda yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda wazanye Girinka ikaba ari nayo mpamvu bamukurikije. Aragira ati:

Ubushize twatanze inka 75 ariko ubu hamwe n’abakirisitu bacu dutanze Mituelle ku miryango 100 kandi tuzakomeza ibi bikorwa by'ubugiraneza mu turere twa  Gasabo na Bugesera aho tuzatanga inka 5 dutange na Mituelle 250 iyi gahunda ni iyo  gufasha abantu guhindura ubuzima abantu bakagira ubuzima bwiza nkuko Nyakubahwa Perezida Kagame abyifuza kuko ari nawe wazanya gahunda ya Girinka ni we twafatiyeho icyitegererezo.

Hagenimana Epimanque umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyakiriba arashima iki gikorwa cyakozwe n'aba bakristu. Aragira ati: "Bariya baturage twabahisemo kubera ko ubushobozi bwabo ari buke bakaba batabasha kubona mituelle n’iryo tungo rikaba ryabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi wenda ubutaha bazajye bishakamo ibisubizo biturutse kuri iryo tungo babashe kwirihira mituelle''

Twabibutsa ko umurenge wa Nyakiriba ugeze kuri 64% mu gutanga mituelle nubwo ukungahaye ku bihingwa usanga imirire ari mibi nkuko twabitangarijwe n'abaturage bitewe n'ibiciro by'ibiribwa biri hejuru.

Abatishoboye

Bamwe mu bahawe ihene

Abatishoboye

Izi ni ihene zahawe abatishoboye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ariko ni ibiki byateye koko,umuntu aratanga agahuruza abanyamakuru,ubwose koko azagira ingororano mu ijuru cg ize aba aziboneye mu isi birangiye,egoko. Burya wazana itangazamakuru ku gihe ari abantu uri gusabira ubufasha werekana ko bakennye,uti ni ibi byabonetse abandi namwe nimugire icyo mukora,apana ibi byo gutanga gusa ukiyamamaza





Inyarwanda BACKGROUND