Mu mpera z’icymweru gishize ni bwo umuhanzi Tekno wamamaye muri Nigeria yakoreraga mu Rwanda igitaramo cyabereye ahazwi nka Camp Kigali, muri iki gitaramo abari bashinzwe umutekano wa Tekno bahuye n’akazi gakomeye ko gukumira abiganjemo inkumi basimbukiraga uyu muhanzi ku rubyiniro.
Benshi mu bashakaga gusanga uyu muhanzi ku rubyiniro wasangaga ari abifuza kubyinana nawe gufatana nawe amafoto cyangwa abo amarangamutima yarenze bakabura aho berekeza bakamusimbukira nk’abiyahuye, icyakora aha hari abasore b’ibigango bagombaga guhita bakumira aba bakobwa n’inkumi nubwo hatabuze ababanyuze mu rihumye gusa nabo bagarurirwaga hafi.
TANGA IGITECYEREZO