RFL
Kigali

Igisigaye nuko Benedata Janvier yasinya muri AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2017 13:01
0

Benedata Janvier wakiniraga ikipe ya APR FC kuri ubu ari muri AS Kigali, ikipe amazemo amasaha 48 anakoramo imyitozo mbere yuko asinya amasezerano muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali nk’uko Eric Nhsimiyimana yabyemereye abanyamakuru.Nyuma y’imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali yemereye abanyamakuru ko Benedata Janvier yamushimye nk’umukinnyi mwiza bitewe nuko amuzi ndetse n’imyaka afite ikaba itanga icyizere cyo kuzitwara neza hagati mu kibuga.

“Kuri Janvier Benedata, twaravuganye, ibiganiro ni nkaho twanabirangije. Yaraje atubwira ko bamusezereye. Ejo (Kuwa Mbere) yakoze imyitozo, igisigaye ni ukureba uko yaza mu ikipe kandi nawe arabyishimiye. Niwe wampamagaye ambwira ko bamusezereye, mubwira ko yaza kuko mbonye n’abakinnyi mfite n’imyaka afite n’ukuntu akina mbona ko yaza akadufasha”. Eric Nshimiyimana

Benedata Janvier ageze muri AS Kigali nyuma yaho ikipe ya APR FC bari batangaje ko bifuza kumutiza muri FC Marines y’i Rubavu itozwa na Rwamanzi Yves wahoze muri APR FC. Gusa amakuru yizewe nuko uyu musore yari yaramaze kurangiza amasezerano yari afitanye n’iyi kipe ya gisirikare.

Benedata Janvier mu mwambaro wa AS Kigali

Benedata Janvier mu mwambaro wa AS Kigali

Benedata Janvier aramutse asinye muri AS Kigali yaba aje yiyongera ku bakinnyi bashya muri iyi kipe barimo; Hategekimana Bonheur (GK), Ngandu Omar, Ngama Emmanuel, Ally Niyonzima, Ishimwe Kevin, Ndarusanze Jean Claude, Frank Kalanda, Mbaraga Jimmy Traore, Savio Nshuti Dominique na Ndimubandi Sufia.

Ikipe ya AS Kigali yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma bategura umukino bafitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri (18h00’) kuri sitade Amahoro mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund. Umukino uheruka AS Kigali yatsinzwe na APR FC ibitego 2-0.

Benedata Janvier abuza inzira Savio Nshuti Dominique

Benedata Janvier

Benedata Janvier abuza inzira Savio Nshuti Dominique

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali yemera ko Benedata Janvier ari umukinnyi mwiza ukiri na muto

Eric Nshimiyimana  umutoza mukuru wa AS Kigali yemera ko Benedata Janvier ari umukinnyi mwiza ukiri na muto

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND