RFL
Kigali

“Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, ubu ndi kugenda muri V8” Apotre Masasu wakirijwe mu kabyiniro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2017 15:06
3


Apotre Yoshua Masasu Ndagijimana umushumba mukuru wa Restoration church ku isi, yagarutse ku mpano y’imodoka ya V8 aherutse guhabwa n’abakristo be, ashimira Imana yamuhinduriye amateka.



Tariki 21 Kanama 2017 ni bwo Apotre Masasu yashyikirijwe impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Land Cruiser izwi cyane nka V8 yahawe n’abakristo be,akaba ari imodoka ihenze cyane dore ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo icyenda (90.000.000Frw).

Apotre Masasu Yoshua yashyikirijwe iyi modoka n'abanyeshuri bo mu muryango Bible Communication Centre (BCC) wigisha amasomo ya Bibiliya, uyu muryango ukaba waratangijwe na Apotre Masasu, ukaba ugizwe n'abaturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi, u Rwanda n’ibindi.

Apotre Masasu

Imodoka Apotre Masasu yahawe n'abakristo be

Ubwo bari basoje amahugurwa yaberaga kuri Hoteli Chez Lando mu mujyi wa Kigali, ni bwo Apotre Masasu yashyikirijwe iyi modoka. Icyo gihe Apotre Masasu yari kumwe n'umugore we aho wabonaga bishimiye cyane iyi mpano idasanzwe bahawe. Nyuma yo guhabwa V8, Apotre Masasu ntiyigeze avugisha abanyamakuru bose bagerageje kumubaza uko yakiriye impano idasanzwe yahawe.

Apotre Masasu yagize icyo avuga kuri V8 yahawe

Ku Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017 ubwo Restoration church Kimisagara yatangizaga igiterane cy’umuryango 'Family Convention' kigamije gufasha imiryango kongera kubakira ku rufatiro ruzima rw’ijambo ry’Imana, ni bwo Apotre Masasu yakomoje kuri V8 yahawe, ashimira Imana ikomeje kumuhindurira amateka, ubu akaba agenda mu modoka ihenze cyane mu gihe yakuriye mu buzima bubi cyane dore ko yatangaje ko yaragiyeho ihene, akarwara amavunja, agafungwa n’ibindi bigaragaza ko Imana yamukuye ahakomeye.

Apotre Masasu

Apotre Masasu hamwe n'umugore we Rev Lydia Masasu

Ubwo yatangaga ubuhamya bwe, Apotre Masasu uvuga ko yakiriye agakiza ubwo yari yagiye mu kabyiniro, yatangaje ko kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza byamuhinduriye amateka. Kuba atarahemukiye Imana mu myaka yashize akiri muto ubwo yari mu buzima bubi, Apotre Masasu avuga ko atazakora ikosa ryo kuyihemukira muri iki gihe aho ahiriwe cyane ndetse imigisha myinshi ikaba ikomeje kumugeraho. Yunzemo ko abaye adafite urugo rwiza, no kubwiriza yabireka, kandi ngo ibyo si we ubitegeka ahubwo ni Bibiliya. Yagize ati;

Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, nabanye n’umugore yambara umwenda umwe (igitenge), niba ntarahemukiye Imana icyo gihe, nzayihemukira ubu?. Ubu ndahiriwe, Masasu ngenda muri V8,…..Ntafite urugo rwiza sinabwiriza, sinjye ubitegeka ni Bibiliya.

Image result for Apotre Masasu amakuru

Intumwa y'Imana Masasu

Apotre Masasu yakomeje abwira abakristo bari muri icyo giterane cy’umuryango ko hari amasezerano menshi yabwiwe n’Imana agitegereje ko asohora. Yababwiye kandi ko mu mwaka wa 2089 azakora ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 azaba amaranye n’umugore we Rev Lydia Masasu. Icyo gihe akaba azaba afite imyaka 129 y’amavuko. Yunzemo ko muri uwo mwaka, azaba agikomeye, aho azaba agifite amenyo ndetse arya inyama n'ibindi bikomeye. Yagize ati “Mu 2089 nzizihiza imyaka 100 nzaba maranye n'umugore wanjye, nzaba ndya inyama, kuko nzaba mfite amenyo”.

Apotre Masasu

Aba ni bamwe mu bari mu giterane Apotre Masasu yatangarijemo aya makuru

Incamake y’amateka ya Apotre Masasu watangije Restoration church

Apotre Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 57 y’amavuko. Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, kugeza ubu bamaranye imyaka 28, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah, Joshua, Caleb, Esther na Yedidiah. Apotre Masasu ni we watangije Restoration church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rifite insengero zisaga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apotre Masasu.

Apotre Masasu afite umukandara w'umukara mu mukino wa karate

Apotre Masasu avuga ko mu gihe yari impunzi nta na rimwe yishimiye uburyo bafatwaga mu gihugu cyabacumbikiraga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino wo kurwana wa Karate aho yavanye umukandara wirabura, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nk’uko akunze kubivugaho iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana, aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

Apotre Masasu avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa

Mu mwaka wa 2015 ubwo yari yatumiwe mu itorero Patmos of Faith church riyoborwa na Prophet Bosco Nsabimana (Pastor Fire), Apotre Masasu yabwiye abakristo b'iri torero ubuhamya bwe, avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa, ariko ubu Imana ikaba yaramuhinduriye amateka. Intumwa Masasu avuga ko agishakana n'umugore we (Lydia Masasu), banyuze mu buzima bubi kugeza aho umugore we yambaraga igitenge kimwe umwaka ugashira. Yagize ati:

Uyu mugore mureba,uyu (Rev Lydia Masasu) dushakana nari agasore karangiza amashuri ariko katagira ubuzima,gakunda Imana nari agakozi k’Imana ariko kameze nabi,Umwuka Wera yaje nta giceri (nta mafaranga mfite), turashakana tumarana imyaka ine, yambara igitenge kimwe,murabona ko mfite umugore mwiza imbere n’inyuma,...

Apotre Masasu avuga ko yakirijwe mu kabyiniro

Mu mwaka wa 2015 ubwo Apotre Masasu yabwiraga itangazamakuru uko yakiriye agakiza, icyo gihe yagize ati: 

Twimukiye Kinshasa, aho ni ho nahuriye na Yesu. Icyo gihe nari ngiye kurangiza Kaminuza, Imana ingirira neza ndakizwa, nari umusore urimbutse, nateraga imigeri karate n’ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi. Sinakirijwe mu itorero, nakirijwe mu kabyiniro ‘Boite de nuit’, nari nsanzwe ndi umugaturika utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye. Yambwiye ko kugira ngo umuntu ahindukirire Yesu agomba kumubamo,..kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo (Yesu).

Ku bijyanye n’ubuzima bwa kinyeshuri, Imana yaramushoboje akomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC (Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Communication). Arangije amashuri ye ni bwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zaïre y'icyo gihe.

Image result for Apotre Masasu amakuru

Apotre Masasu avuga ko yakirijwe mu kabyiniro

Uyu murimo ukaba wari ufite intego yo kwegera impunzi z’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego rwa Gospel aho umutwaro yari afite wari ukumenyekanisha Kristo muri abo Banyarwanda. Icyo gihe ni bwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mu gihugu kitari icyabo. 

Mu mwaka wa 1994, Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nk’uko abivuga, n’ubwo byari ibihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akigera mu Rwanda yahise atangiza itorero Restoration church, kuri ubu rikaba rifite abakristo basaga ibihumbi 30. Uretse uru rusengero ayoboye yanabaye mu buyobozi bw’indi miryango mpuzamatorero nka FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan.

Apotre Masasu ni umwe mu bakozi b'Imana bafata umwanya bakiherera n'Imana mu masengesho yo kwiyiriza ubusa (batarya ndetse batanywa). Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Apotre Masasu yiyiriza ubusa iminsi 40 ari wenyine mu butayu asengera itorero rya Kristo n'igihugu, nyuma y'iyi minsi 40 akongera agafatanya n'abakristo be mu yandi masengesho y'iminsi 40, ubwo yose hamwe akaba ari iminsi 80 ikurikiranye uyu mukozi w'Imana afata buri mwaka akiherera n'Imana. 

Masasu

Urusengero rw'icyitegererezo Apotre Masasu yujuje i Masoro

REBA VIDEO UBWO APOTRE MASASU YASHYIKIRIZWAGA IMODOKA YA V8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shehe Alonzo6 years ago
    Uri umugabo masasu we kuba wibutse gushimira Imana no gutangaza inema yaguhaye. Ibi Koroani irabivuga muri Surat Duha (93, 1-11). Mu kuyishimira rero wirinde gusuzugura ibiremwa byayo
  • 6 years ago
    Hahahah nanjye nininjira muri rwa rusengero rufite umuryango uhora ufunze ruri kuri keele and dundus nzagenda muri v12 hahah abahinde nabo basigaye bafite ambassade di
  • Kwizera6 years ago
    Uyu wanditse urusengero rufite umiryango uhora ufunze nahandangire neza nange nzageyo





Inyarwanda BACKGROUND