RFL
Kigali

Miss Teta Sandra yinjiye mu bucuruzi bw'imyenda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2017 12:13
1


Miss Teta Sandra mu minsi ishize yari umwe mu banyarwandakazi bake bateguraga ibitaramo bikomeye, nyuma uyu yaje guhura n’ingorane zinyuranye byatumye ahagarika gutegura ibitaramo ahubwo agatekereza n’ibindi yakora. Kuri ubu Teta Sandra yamaze kwinjira mu bucuruzi bw’imyenda.



Teta Sandra mushya muri uyu mwuga wo gucuruza imyenda, yinjiranye mu mwuga w'ubucuruzi, imyenda yise ‘Miss Te’ nk’izina ry’imyenda ye aho ku ikubitiro yatangiye yambika ibyamamare akaba yahereye kuri Marina na Ray C bari kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo binyuranye bamamaza indirimbo zabo nshya. Mu bitaramo bamaze gukora uko ari bibiri, bambitswe n’uyu mukobwa uzwi nka Miss Teta Sandra.

Ray CmarinaTeta Sandra wazanye kompanyi yise 'Miss Tee Creations' yambitse Ray C na Marina

Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda Teta Sandra yavuze ko ubu ari kwinjira mu mwuga wo kwambika abantu banyuranye nk’umucuruzi w’imyenda ubikora nk'uwabigize umwuga. Ati “Ubu sindabyinjiramo ku mugaragaro ariko natangiye gukora ninjiye mu mwuga wo gucuruza imyenda. Ubu maze kwambika Marina na Ray C mu bitaramo bibiri kandi bishimiye imyambaro yanjye mu minsi micye ndaba ntangaje uko abantu banyuranye babona imyenda yanjye.”

marinamarinaMiss Teta Sandra kandi yabambitse ku munsi wari ukurikiyeho

Ubucuruzi bw’imyenda Teta Sandra avuga ko yabutekerejeho igihe kirekire yari amaze atekereza ikintu yakora aramutse ahagaritse gutegura ibitaramo. Uyu ngo yaje gusanga gukora imyambaro ibereye abantu banyuranye azaba yadodeye mu Rwanda no muri gahunda yo gushyigikira Leta guca caguwa hakimakazwa ibyakorewe mu Rwanda.

teta

Imyenda ya Teta izajya iba iriho iki kirango

Teta Sandra avuga ko ku bwe ibyo gutegura ibitaramo atabiteganya vuba akongeraho ko iki ari igihe cyo gukora n'ibindi cyane ko yafashe umwanya wo kwiga no gutekereza kuri ubu akaba agomba gutangira kugaragaza ibikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • katauti6 years ago
    arongeye kandi agiye kwiteza nibibazo namadeni yaramaze kabiri





Inyarwanda BACKGROUND