Ezechiel ni umugabo w’umunyembaraga kandi ugira intego mu buzima bwe. Akunda cyane gukora ibintu biri mu nyungu ze mbere na mbere, aba yumva yakora ibintu bituma abandi bamufata nk’intangarugero kandi ntajya yumva afite amakosa. Agira ikinyabupfura cyane kandi ntiyihanganira abanebwe. Agira gahunda muri we kandi akunda ubutabera. Gusa na none hari igihe akabya agashaka ko abantu bose bamera nkawe, bakagira gahunda nkawe ibi bigatuma abantu bamufata nk’umuntu udashobotse.
Akunda kandi gutanga ibitekerezo aho bikenewe gusa nanone akagira amakosa yo kumva ko ibyo ashaka aribyo bikwiye gukurikizwa kuko igihe cyose aba yumva ibye aribyo biri mu kuri. Kubera ukuntu akunda kwiyemeza no gufata inshingano nyinshi kubera ukuntu aba yumva ariwe uri mu kuri, ashobora ibintu bimwe na bimwe kubikora nabi kubera ko yiha inshingano nyinshi. Iyo akiri umwana Ezechiel ab akeneye gutozwa kwihanganira abandi cyane cyane abavandimwe be.
Ibyo Ezechiel akunda
Ezechiel akunda ko abantu bamwitaho, mbese ahantu ari bakamutekerezaho bakanamwitegreza iigihe atambuka, akunda gushimwa no kubahwa mu bantu cyane cyane bashingiye ku bitekerezo bye. Aba ashaka kuba intangarugero ku buryo haboneka abantu bamugenderaho kandi atinya kuba yagira icyo avuga kikumvwa nabi cyangwa kurenganywa. Ubusanzwe ni umunyamahoro ariko ashobora kuba umunyamahane igihe arenganyijwe. Akunda isuku cyane ku buryo ari imwe mu ngingo zikomeye agenderaho ajya guhitamo uwo akunda. Ezechiel akunda imirimo ijyanye na politiki, ubuganga ndetse n’icungamutungo.
TANGA IGITECYEREZO