RFL
Kigali

Sobanukirwa n’impamvu ituma witsamura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2017 11:07
0


Ubusanzwe kwitsamura ni igikorwa kiba ariko umuntu atabigizemo uruhare kuko ari bumwe mu buryo umubiri w’umuntu ukoresha mu kwirinda imyanda iba ishaka kujya mu myanya y’ubuhumekero.



Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko n’iyo umuntu yakora uko ashoboye ngo yibuze kwitsamura rimwe, ntiyabigerageza inshuro ya kabiri kuko ari bumwe mu bwirinzi umubiri ukoresha ngo wirwaneho. Urubuga Passeport santé rutangaza ko umukungugu n’ibindi bintu bitumuka ari byo bishobora kuba intandaro yo kwitsamura, ariko nanone ngo bishobora no guterwa n’imirasire y’izuba umuntu aba ahuye nayo cyane cyane mu gihe cya mu gitondo akibyuka.

Ubushakashatsi bwakozwe na Julian Tang inzobere mu by’ubuzima mu gihugu cya Canada, bwasanze iyo microbe zigeze mu mubiri w’umuntu, ukora uko ushoboye kose ukazirwanya wivuye inyuma, aho umuntu ashobora kwitsamura izo microbe zikagera kuri metero 100 mu iseconda rimwe gusa, icyo gihe ngo ziba zishobora kugenda ibirometero 350 mu isaha imwe.

Iyi ngo akaba ari nayo mpamvu umuntu witsamuye agirwa inama yo gupfuka ikiganza ku munwa kugira ngo atanduza abo bari kumwe microbe zivuye mu mubiri we, ibi bitandukanye cyane no kwanga kwitsamura mu gihe wumvise bije kuko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko Atari byiza kubyibuza kandi byaje bitewe nuko hari ibyo umubiri uba uri kurwana nabyo, bivugwa rero ko iyo uramutse ugerageje kwibuza kwitsamura bishobora kukuviramo ingaruka nyinshi zirimo:

Kwangirika ingoma z’amatwi: Kubera ko umwuka unyura mu mazuru, mu kanwa no mu matwi uba ugendera ku muvuduko mwinshi nkuko twabibonye haruguru, ngo iyo umuntu yanze kwitsamura bishobora kumuviramo kwangirika ingoma z’amatwi bigatuma atabasha kumva neza.

Gucika cyangwa kwangirika k’udutsi tujyana amaraso mu bwonko: Bitewe na wa muvuduko uri ku kigero cyo hejuru twabonye, kwanga kwitsamura ngo bishobora guca udutsi tujyana amaraso mu bwonko kubera ko wa muvuduko wo kwitsamura wanze kuwurekura ukishakira inzira.

Guhorana isereri idashira: Uyu muvuduko mwinshi ngo ni na wo ushobora gutuma umuntu ahorana isereri mu gihe yanze ko wa mwuka mubi usohoka agahitamo ko uguma mu mubiri we kandi umubiri wari wamaze kuwanga

Gutuma imitsi y’amaso iturika: Abahanga mu by’ubuzima bakomeza kuvuga ko iyo umuntu agerageje kutitsamura kandi abishaka bishobora kutuma imitsi y’amaso iturika bitewe na wa muvuduko uri ku kigero cyo hejuru twavuze

Inzobere ku bijyanye n’ubuzima zivuga ko ari byiza kwitsamura igihe cyose ubishatse ariko nibura ukagerageza gupfuka ikiganza ku munwa kugirango utanduza bangenzi bawe microbe zivuye mu mubiri wawe.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND