RFL
Kigali

King James yerekeje muri Amerika -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2017 10:28
1


Muri iyi minsi umuhanzi King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, uyu musore magingo aya yamaze kwerekeza muri Amerika aho urugendo rwe rwagizwe ibanga rikomeye icyakora umunyamakuru wa Inyarwanda wabashije kumenya amakuru y’uru rugendo rwa King James yabashije no kubona ifoto y’uyu musore



King James yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2017, akaba yari yakoze uko ashoboye ngo ntihagire umunyamakuru cyangwa undi muntu umenya amakuru y’urugendo rwe nubwo bitagenze uko abyifuza. Tukimara kumenya aya makuru twifuje kumuvugisha gusa kuko yari yamaze kugenda ntibyatworoheye.

king JamesKing James ubwo yari yerekeje muri Amerika

Nyuma yo kumubura kuri terefone ye igendanwa, twashatse kubaza bamwe mu nshuti ze za hafi maze uwo twabashije kuganira nawe adutangariza ko King James ari byo koko yerekeje muri Amerika ariko byinshi k’urugendo rwe bikaba byagizwe ibanga. Uyu twaganiriye yanze kugira amakuru menshi aha Inyarwanda cyane ko yatangazaga ko ikijyanye uyu muhanzi ari urugendo rwe bwite, gusa atangaza ko King James nagaruka ariwe nyiri ubwite wazagaruka k’urugendo rwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Royce6 years ago
    Ahaaa ndumva bitazoroha ariko waaasanga ari umutekano we yarshatse kurinda





Inyarwanda BACKGROUND