RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Tekno yashimishije ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2017 5:26
2


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 ni bwo byari byitezwe ko umuhanzi w’icyamamare Tekno ataramira i Kigali, nkuko byari byitezwe rero iki gitaramo cyaje kuba aho abahanzi banyuranye barimo Bruce Melody, Liliane Mbabazi bafashije uyu muhanzi muri iki gitaramo.



Tekno wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki cyumweru n'umunaniro yahise ajyanwa mu kiganiro n’abanamakuru aho yabanje kubasaba imbabazi z'uko yakererewe kugera mu Rwanda atangaza ko byatewe nuko yakoze igitaramo muri Kenya nyuma yuko kirangiye gitinze ngo yagowe no guhita aza mu Rwanda.

REBA HANO IKIGANIRO TEKNO YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU

Nyuma y’iki kiganiro cyamaze umwanya muto, uyu musore yahise ajyanwa ahitwa Camp Kigali aho yagombaga gutaramira Abanyarwanda. Mbere yuko aririmba, nkuko twanabivuzeho hejuru habanje kuririmba abahanzi barimo Bruce Melody na Liliane Mbabazi bose bakaba baririmbye ku buryo bwa Live imbere y’imbaga y’abafana bari bakubise bakuzura icyumba cyaberagamo iki gitaramo.

Saa tanu n'iminota cumi n'itanu ni bwo Liliane Mbabazi yavuye ku rubyiniro, Mc Ange atangira kuganiriza abafana bari bitabiriye ari nako abacuranzi ba Tekno bisuganya.Nyuma yuko acurangiwe ku buryo bwa Live indirimbo ze shatu, Tekno yahise atangira Play Back Dj aritabazwa nawe si ugususurutsa abafana yivayo. Icyakora indirimbo ye Pana yongeye kumugaragaza nk'umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe muri Afurika kabone nubwo n'izindi abafana bagaragazaga ko bazizi.

REBA AMAFOTO:

Hano Tekno yari ageze i Kigali



Imodoka Tekno yagiyemo akigera i Kigali

Yahawe ikaze i Kigali

teknoTekno yahise ajya mu kiganiro n'abanyamakuru

Judo Kanobana uyobora Positive Production

teknoTekno wasanze Bruce Melody amaze kuririmba bafatanye ifototeknoTekno na Dj MarnaudteknoTekno aganiriza abo muri Nigeria

teknoTekno yerekeza ku rubyiniroteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoteknoTekno yashimishije abakunzi b'umuziki

Hari abantu benshi cyane

Burya abacuranzi nabo barizihirwa,.... byamurenze

Inyogosho Tekno yazanye i Kigali


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA HANO TEKNO ASABA IMBABAZI


REBA HANO TEKNO ATARAMIRA ABANYA KIGALI

REBA HANO UBWO TEKNO YARI AKIGERA I KINOMBE 


AMAFOTO: ISHIMWE Constantin Shane -Inyarwanda ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ewana umusore yabakosoye ariko ababiteguye baciye amazi kuko ruriya surubyiniro rwumuhanzi ukomeye nkuriya pe
  • Jo6 years ago
    Murakabya ubu hano Hari 2000 harimo koko





Inyarwanda BACKGROUND