Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 ni bwo byari byitezwe ko umuhanzi w’icyamamare Tekno ataramira i Kigali, nkuko byari byitezwe rero iki gitaramo cyaje kuba aho abahanzi banyuranye barimo Bruce Melody, Liliane Mbabazi bafashije uyu muhanzi muri iki gitaramo.
Tekno wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki cyumweru n'umunaniro yahise ajyanwa mu kiganiro n’abanamakuru aho yabanje kubasaba imbabazi z'uko yakererewe kugera mu Rwanda atangaza ko byatewe nuko yakoze igitaramo muri Kenya nyuma yuko kirangiye gitinze ngo yagowe no guhita aza mu Rwanda.
REBA HANO IKIGANIRO TEKNO YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU
Nyuma y’iki kiganiro cyamaze umwanya muto, uyu musore yahise ajyanwa ahitwa Camp Kigali aho yagombaga gutaramira Abanyarwanda. Mbere yuko aririmba, nkuko twanabivuzeho hejuru habanje kuririmba abahanzi barimo Bruce Melody na Liliane Mbabazi bose bakaba baririmbye ku buryo bwa Live imbere y’imbaga y’abafana bari bakubise bakuzura icyumba cyaberagamo iki gitaramo.
Saa tanu n'iminota cumi n'itanu ni bwo Liliane Mbabazi yavuye ku rubyiniro, Mc Ange atangira kuganiriza abafana bari bitabiriye ari nako abacuranzi ba Tekno bisuganya.Nyuma yuko acurangiwe ku buryo bwa Live indirimbo ze shatu, Tekno yahise atangira Play Back Dj aritabazwa nawe si ugususurutsa abafana yivayo. Icyakora indirimbo ye Pana yongeye kumugaragaza nk'umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe muri Afurika kabone nubwo n'izindi abafana bagaragazaga ko bazizi.
REBA AMAFOTO:
Hano Tekno yari ageze i Kigali
Imodoka Tekno yagiyemo akigera i Kigali
Yahawe ikaze i Kigali
Tekno yahise ajya mu kiganiro n'abanyamakuru
Judo Kanobana uyobora Positive Production
Tekno wasanze Bruce Melody amaze kuririmba bafatanye ifotoTekno na Dj MarnaudTekno aganiriza abo muri Nigeria
Tekno yerekeza ku rubyiniroTekno yashimishije abakunzi b'umuziki
Hari abantu benshi cyane
Burya abacuranzi nabo barizihirwa,.... byamurenze
Inyogosho Tekno yazanye i Kigali
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
REBA HANO TEKNO ASABA IMBABAZI
REBA HANO TEKNO ATARAMIRA ABANYA KIGALI
REBA HANO UBWO TEKNO YARI AKIGERA I KINOMBE
AMAFOTO: ISHIMWE Constantin Shane -Inyarwanda ltd
TANGA IGITECYEREZO