RFL
Kigali

Uburyo 7 bwagufasha kurwana intambara nziza yo kwizera-Pastor Desire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2017 6:02
0


Intambara tuvuga muri iyi nyigisho si intambara y’amasasu ahubwo ni intambara yo kwizera kandi iyo irwanwa n’abakijijwe bonyine aho baba bahanganye na Satani utifuza ko bakomeza inzira yo gukiranuka.



Ese urugamba rw’iyi ntambara rutangira ryari? Urugamba rutangira kuva umunsi wakiriyeho Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe. Uwo ni wo munsi wahindutse umurwanyi, ukarwana n’isi na Satani ndetse n’umubiri wawe. Ibi bisobanuye ko burya umunsi wemera kuba umukirisito ari bwo uba wiyandikishije muri iki gisirikare.

Impamvu yo kurwana: Burya urugamba rugera ku ntego yarwo iyo hari impamvu ifatika ituma rubaho. Iyo turwanira kwizera, tuba tugamije kuzabona ubugingo buhoraho. Ikindi gituma turwana ni ukugira ngo ubwami bw’ Imana bwamamare hose, abantu bave mu byaha bakire ubugingo buhoraho.

Abantu benshi bagira ikibazo kivuga ngo “Ese iyi ntambara izarangira ryari?” Bibiliya itanga igisubizo ko iminsi yose umuntu amara mu isi aba afashe igihe mu ntambara. Nta munsi w’ubusa ubaho muri uru rugamba ahubwo turwana buri munsi kandi tuba duhanganye n’ibyo tureba, twumva, dutekereza, rimwe na rimwe tukagira n’intege nke ku bwo gucogozwa n’uwo turwana ari we, Satani.

Ubu ni uburyo 7 bwagufasha kurwana intambara nziza yo kwizera:

1 Kwirinda icyaha:

Satani azi ko iyo wakoze icyaha utakaza imbaraga bityo ukaba utakigira amahoro mu mutima. Ni yo mpamvu atifuza ko dutunga umutima utaturega ikibi. Ntabwo wakwitwa umurwanyi kandi umutima wawe ubitse ibyaha. Birababaza iyo uvuga ko ukijijwe ariko uba mu byaha bitandukanye. Gusa ntitwakwirengagiza ko umutima wawe uba ubizi neza ko watsinzwe urugamba n’ubwo abantu bakubona mu murimo w’ Imana.

Mbafitiye inkuru nziza! Burya iyo uri mu rugamba, bijya bibaho ko uraswa. Gusa iyo uvuwe urakira ukagaruka ku rugamba. Yesu yateganyije gufasha abantu bose barasiwe muri iyi ntambara yo kwizera. Ntuzigere wemera ko icyaha kiguherana ahubwo ujye ubyutsa umutwe wihane wature Imana izakubabarira (Ibyakozwe 3:19).

2. Kwirinda amaganya y’isi:

Satani ajya aduteza amaganya kuko azi ko Yesu yavuze ngo ntimukiganyire (Matayo 6:25-34). Amaganya y’isi Satani ayakoresha nk’intwaro ikomeye ibasha benshi. Ibi biradusaba kwirinda. Hariho n’abasenga ariko kuko uyu mwambi wamaze kubahinguranya, bituma bahoza umutima ku by’isi, basaba Imana ibirebana n’imibereho bakibagirwa ubugingo buhoraho.

3. Kubabarira:

Muri ubu buryo bwo kurwana intambara nziza ni byiza gutoza umutima wawe kubabarira n’utagusabye imbabazi kugira ngo Imana ibe mu ruhande rwawe. Umuyobozi w’Urugamba ari we Yesu Kristo yaravuze ngo nitutababarira abantu ibyaha byabo na Data wo mu ijuru ntazatubabarira, kandi ko umuntu nagucumuraho uzamubabarira 7x70. Reka twibaze: Imana ikubabariye nk’uko ubabarira wajya mu ijuru?

4. Kumvira:

Burya kimwe mu bifasha abasirikare beza gutsinda ni ukumvira amabwiriza y’ umuyobozi w’ urugamba. Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye ariko iyo urebye ubuzima bw’Abakirisito birabagora kumvira Imana. Gutegaka kwa Kabiri 8:1 haravuga ko iyo migisha izabazaho ikabageraho nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana. Mutekereze iyo Yosuwa ataza kumvira Malayika, yari kugera kuri Yeriko maze bakamurimburana n’ Abisirayeli bose!

5. Gusenga:

Kuko Yesu yari azi urugamba afite, byatumaga arara ku musozi asenga ari wenyine cyangwa ari kumwe n’abigishwa. Ibyo byatumaga agera imbere ya Satani agwije imbaraga z’umutima, agatsinda urugamba bitagoranye. Impamvu imwe ituzanira tugatsindwa ni uburyo tunanirwa gusenga. Bibiliya ivuga gusenga nk’itegeko ntabwo ibidusaba. Kwishora muri iyi ntambara yo kwizera udasenga ntaho bitandukaniye no kwiyahura.

6. Ibyiringiro:

Pawulo yari afite uburambe mu kurwana iyi ntambara. Umva inama yatugiriye: Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye (Abaroma 12:12). Umusirikare watakaje ibyiringiro biragoye ko yatsinda urugamba. Abantu benshi bitewe n’ibigeragezo bamazemo igihe, batakaje ibyiringiro basigaye batura amagambo yo kunanirwa ariko biragatsindwa ko wamanika amaboko imbere ya Satani kandi wari umaze igihe kirekire mu rugamba.

7.Kwihangana:

Inzira ijya mu ijuru ntabwo igororotse ku buryo nakwizeza ko nta kibazo uzahura nacyo. Si ko bimeze pe! Rimwe na rimwe uzahura n’ibigusaba kwihangana kandi hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba (Yakobo 1:12).

Ubusanzwe hageragezwa kwizera kwacu ngo turusheho gukomera nyuma tuzabashe gukomeza abandi. Mu ntambara yo kwizera ujye wibuka ibi:

- None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? (Abaroma 8:31).

- Ibikenewe kugira ngo urwane intambara nziza birahari: Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? (Abaroma 8:32).

- Umugaba w’Urugamba arizewe kuko yageragejwe na byose ariko nta cyaha yigeze akora ubwo yatsinze yiteguye kudutsindira. (Abaheburayo 4:15). 

Src; Aagakiza.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND