Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wabo wa mbere mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund, igitego cyatsinzwe na Mugabo Gabriel ku munota wa 74’ w’umukino waberaga kuri sitade Amahoro.
Ni igitego cyabonetse nyuma yo kuba Rayon Sports yari imaze igihe ishakisha amahirwe imbere y'izamu rya Police FC. Byaje kurangira abakinnyi ba Police FC basubiye inyuma bikanga ubwugarizi bwa Rayon Sports bwabagezeho, abakinnyi bajemo na Mugabo Gabriel wabatsinze igitego cy'intsinzi.
Mu gusimbuza, Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yakuyemo Nahimana Shassir ashyiramo Muhire Kevin, Nova Bayama asimburwa na Tidiane Kone. Manzi Thierry watsinze igitego yahaboneye ikarita y'umuhondo.
Karekezi wari ufite Bimenyimana Bonfils Caleb ugerageza kugonga ubwugarizi bwa Police FC, yaje kubungukiramo kuko ubufatanye bwa Munezero Fiston na Twagizimana Fabrice byagaragaye ko butararyoha ijana ku ijana kuko bagiye bisanga basigaye ari naho Nzarora Marcel yagiriye ikibazo cyo kwitanga akagongana na Bimenyimana. Nzarora Marcel yaje kuva mu kibuga asimburwa na Bwanakweli Emmanuel wahise yinjizwa igitego ku munota wa 74'.
Ku ruhande rwa Police FC, Iradukunda Jean Bertrand yasimbuwe na Biramahire Abeddy, Songa Isaie asimburwa na Manishimwe Yves, Usabimana Olivier asimbura Nsengiyumva Moustapha naho Mushimiyimana Mohammed wari ufite misiyo yo gufata Yannick Mukunzi asimburwa na Nzabanita David.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK-C), Manzi Thierry, Yannick Mukunzi, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Ndacyayisenga Jean d’Amour, Bimenyimana Bonfils, Nahimana Shassir, Eric Rutanga, Nova Bayama na Manishimwe Djabel.
Police FC XI: Nzarora Marcel (GK), Ngendahimana Eric, Iradukunda Jean Bertrand, Nizeyimana Mirafa, Twagizimana Fabrice (C), Munezero Fiston, Mpozembizi Mohammed, Mushimiyimana Mohammed, Ndayishimiye Celestin.
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC
Karekezi Olivier n'abamwungirije muri Rayon Sports
Abasifuzi n'abakapiteni
Yannick Mukunzi umukinnyi mushya cyane muri Rayon Sports
Claude Kwizigira na Rugangura Axel bogeza umukino
Abafana ba Rayon Sports
Yannick Mukunzi ku mupira hagati mu kibuga
Nsengiyumva Moustapha azamukana umupira ariko anacunzwe na Mugabo Gabriel bahoranye
Nsengiyumva Moustapha yahoze muri Rayon Sports
Kwizera Pierrot atembereza umupira hagati mu kibuga
Bwanakweli Emmanuel ategurwa mbere yuko asimbura Nzarora Marcel wagize ikibazo
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Mugabo Gabriel wahoze mu bwugarizi bwa Police FC
Nyandwi Saddam (ibumoso), Muhire Kevin (hagati) na Niyonzima Olivier (Iburyo) bishyushya
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO