RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze mu mpera z'iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:9/09/2017 7:03
0


Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 07 z’uku kwezi kwa Nzeri,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu mu mpera z'iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. Prime Forex Bureau ikorera i Remera ahazwi nko ku Gisimenti,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 848 Frw bakarigurisha 854 Frw, Euro 1 barigura 850 Frw bakarigurisha 900Frw. Welcome Forex Bureau ikorera mu nyubako “La bonne adresse”, tubasura twasanze idorali barigura 848Frw bakarigurisha 854Frw, Euro 1 barigura 970Frw bakarigurisha 1000Frw.

Ivunjisha

Ibiciro bya Prime forex bureau

Ivunjisha

Ibiciro bya Welcome Forex Bureau

Ivunjisha

Iyi mbonerahamwe irerekana ibiciro byo muri Banki Nkuru y'igihugu (BNR)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND