RFL
Kigali

Umuhanzikazi Ray C yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/09/2017 17:27
3


Rehema Chalamila ni umuhanzikazi w’umunyatanzaniya wamenyekanye cyane ku izina Ray C ndetse indirimbo ze nka Wanifuatia Nini, Na Wewe Milele, Uko Wapi n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bacye mu myaka yashize. Uyu muhanzi yaje i Kigali mu bitaramo bitandukanye, igikorwa yahereyeho kikaba ari ugusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.



Ray C wari ugeze kuri uru rwibutso bwa mbere yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso yirebera amateka y’ibyabereye mu Rwanda muri 1994. Uyu muhanzikazi ntiyahwemaga gusobanuza abaza ibibazo byerekeranye n’amateka ari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ntiyari wenyine kandi kuko yari aherekejwe n’umuhanzikazi Marina n’abashinzwe gukurikirana inyungu ze ari nabo bamutumiye mu Rwanda gukora ibitaramo.

RAY C

Ray C na Marina n'umujyanama we bageze ku rwibutso rwa Kigali

Nyuma yo gusura ibice by’imbere mu rwibutso, Ray C yerekejwe ahashyinguye imibiri y’abarenga ibihumbi 25 by’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, akubise amaso ubunini bwaho aratungurwa cyane ati “Aha hose hashyinguye abantu?”. Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA nyuma yo gusura uru rwibutso, Ray C yatangaje ko yashavujwe cyane no kubona ibyabereye mu Rwanda n’uburyo abantu bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse. Yanavuze ko yiyumvisha uburyo kwakira ibyabaye bigoye ku banyarwanda bitewe n’uburemere ubwicanyi bwari bufite.

 ra

RAY C

Aha barebaga amashusho y'ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside

Uyu muhanzikazi yavuze ko igishimishije muri byose ari uburyo abanyarwanda bikomejemo icyizere ndetse bakubaka igihugu cyabo nyuma y’amahano yari amaze kukigwirira. Yasoje avuga ko n’abanyamahanga yabahamiriza ko nyuma y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo ubu ari igihugu cyuzuyemo amahoro, isuku ndetse n’abantu bafite urukundo.

Andi mafoto:

RAY C

RAY C

RAY C

RAY C

RAY C

RAY C

RAY C

Ray C areba amafoto y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi

RAY C

RAY C

RAY C

RAY C

RAY C

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO6 years ago
    Ray C yakoze igikorwa cyiza. ESE uyu Ngo Ni Marina aririmba izihe ndirimbo? Gusa aho mubonye hose aba yambaye iriya myenda, mbega ntayindi agira? Nagabanye MUKOROGO
  • dada6 years ago
    Imana ishimwe ndabona Ray C yarongeye kuba muzima nyuma yigihe kirekire afata urumogi rwarirugiye kumukura kw isi!!!
  • ToDada6 years ago
    Marina afite ijwi ryiza, abakurikirana umuziki bamufashe. Kuba wamubonye mu myenda imwe kabiri ntacyo bitwaye, ntamafranga aragira, gusa icyingenzi afite impano. Gusa reka mwibutse kwitwara neza, naho ubundi byose biri imbere...





Inyarwanda BACKGROUND