Rehema Chalamila ni umuhanzikazi w’umunyatanzaniya wamenyekanye cyane ku izina Ray C ndetse indirimbo ze nka Wanifuatia Nini, Na Wewe Milele, Uko Wapi n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bacye mu myaka yashize. Uyu muhanzi yaje i Kigali mu bitaramo bitandukanye, igikorwa yahereyeho kikaba ari ugusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ray C wari ugeze kuri uru rwibutso bwa mbere yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso yirebera amateka y’ibyabereye mu Rwanda muri 1994. Uyu muhanzikazi ntiyahwemaga gusobanuza abaza ibibazo byerekeranye n’amateka ari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ntiyari wenyine kandi kuko yari aherekejwe n’umuhanzikazi Marina n’abashinzwe gukurikirana inyungu ze ari nabo bamutumiye mu Rwanda gukora ibitaramo.
Ray C na Marina n'umujyanama we bageze ku rwibutso rwa Kigali
Nyuma yo gusura ibice by’imbere mu rwibutso, Ray C yerekejwe ahashyinguye imibiri y’abarenga ibihumbi 25 by’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, akubise amaso ubunini bwaho aratungurwa cyane ati “Aha hose hashyinguye abantu?”. Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA nyuma yo gusura uru rwibutso, Ray C yatangaje ko yashavujwe cyane no kubona ibyabereye mu Rwanda n’uburyo abantu bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse. Yanavuze ko yiyumvisha uburyo kwakira ibyabaye bigoye ku banyarwanda bitewe n’uburemere ubwicanyi bwari bufite.
Aha barebaga amashusho y'ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside
Uyu muhanzikazi yavuze ko igishimishije muri byose ari uburyo abanyarwanda bikomejemo icyizere ndetse bakubaka igihugu cyabo nyuma y’amahano yari amaze kukigwirira. Yasoje avuga ko n’abanyamahanga yabahamiriza ko nyuma y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo ubu ari igihugu cyuzuyemo amahoro, isuku ndetse n’abantu bafite urukundo.
Andi mafoto:
Ray C areba amafoto y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO