RFL
Kigali

Top 10: Abakinnyi umuntu yakwitega mu mikino y’Agaciro Development Fund 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2017 14:28
1


Imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2017 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9-16 Nzeli 2017, imikino izitabirwa n’amakipe ane (4) ya mbere muri shampiyona ya 2016-2017. Ni irushanwa rizakinwa nyuma yo kuba amakipe yariyubatse mu buryo butandukanye bityo abakunzi ba ruhago bakaba hafite amazina akomeye bazaba biteze.



Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi icumi (10) buri mukunzi w’umupira w’amaguru azaba ahanze ijisho kugira ngo yirebere niba uko yari azi umwe muri bo mu mwaka w’imikino ushize ariko akiri cyangwa se akareba niba uko yari amuzi mu ikipe aherukamo.

10. Iradukunda Jean Bertrand (Police FC)

Iradukunda Jean Bertrand ubwo yari ahushije igitego

Iradukunda Bertrand ni umukinnyi ikipe ya Police FC yakuye muri FC Bugesera nyuma y’umwaka umwe w’imikino yari amazemo. Uyu musore yazanwe muri gahunda ndende yo gufatanya n’abandi bakina basatira mu kuziba icyuho cya Danny Usengimana wasinyiye Singida United muri Tanzania.

Mu gihe Iradukunda Bertrand azaba akina iyi mikino, azaba ahanzwe amaso harebwa niba icyizere yagiriwe agikwiye cyangwa niba agifite byinshi byo gukora mu gihe azaba ananiwe gufasha Police FC mu mikino itatu bazakina.

9.Nyandwi Saddam (Rayon Sports)

Nyandwi Saddam umwe mu bakinnyi bafite "Formes" muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam ni myugariro wa Rayon Sports baguze muri Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi. Uyu musore uwiho kuba utamucikana umupira inyuma ku ruhande rw’iburyo, abafana ba Rayon Sports biteze kureba niba ibyo akora mu myitozo azanabikora mu gihe azaba ahanganye na Police FC, AS Kigali na APR FC.

Uyu musore yabengutswe na Rayon Sports nyuma yo kugira umwaka mwiza muri Espoir FC agatsinda ibitego bine nka myugariro ndetse agafasha iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2017 ibintu byamuhaye amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

8.Imanishimwe Emmanuel (APR FC)

Imanishimwe Emmanuel ashorera umupira

Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC umaze kwemeza abantu ko ariwe mukinnyi ufite imbaraga mu bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Rwanda, yitezweho kuzaryoshya buri mukino iyi kipe izakina bitewe n’uburyo azamuka uruhande rwose agana izamu, akanabikora yibuka ko agomba kugarira kandi yihuta.

7.Ombolenga Fitina (APR FC)

Ombolenga

Ombolenga Fitina ni umukinnyi mushya muri APR FC utarakina umukino n’umwe muri iyi kipe kuko asinyemo vuba. Uyu musore wakiniye Kiyovu Sport akaza kuhava agana muri Slovakia, kuri ubu araba yitezwe cyane mu mikino y’Agaciro Development Fund harebwa niba urwego yari ariho muri Kiyovu Sport no mu mikino ya CHAN 2016 niba bihura.

6.Mukunzi Yannick (Rayon Sports)

Yannick Mukunzi umukinnyi mushya cyane muri Rayon Sports

Mukunzi Yannick wari umaze imyaka umunani (8) muri APR FC kuri ubu ni umukinnyi mushya muri Rayon Sports uzaba yitezweho byinshi birimo no kureba uko azitwara mu gihe azaba ahura na APR FC mu mukino bazakina kuwa 16 Nzeli 2017 saa cyenda n’igice (15h30”).

Uko Yannick Mukunzi azitwara muri iyi mikino bishobora kuzamuha cyangwa bikamwambura amahirwe yo kuzaba umukinnyi ngenderwaho hagati mu kibuga ha Rayon Sports.

5.Biramahire Abeddy (Police FC)

Biramahire yamaze kugira ibitego bitandatu (6)

Mu mwaka w’imikino 2016-2017, Biramahire Abeddy yatsinze ibitego birindwi (70 muri shampiyona ndetse anafasha Police FC kugenda yitwara neza mu mikino imwe n’imwe ikomeye kuko hari aho yayiheshaga amanota atatu mu minota ya nyuma cyangwa akabagarura mu mukino bari bamaze gutsindwa, urugero rwiza rwaba umukino banganyijemo na FC Musanze ibitego 2-2, umukino batsinzemo Kiyovu Sport ibitego 2-0 ndetse n’umukino batsinzemo Mukura Victory Sport ibitego 2-1 i Huye.

Uku kwitwara neza byatumye ahembwa nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere mu bihembo byatanzwe na FERWAFA ku bufatanye na Azam TV. Uyu mwana w’umuhungu arasabwa kwitwara neza akemeza abafana bacye ba Police FC, akabereka ko kuba Danny Usengimana atagihari nta mpungenge bagomba kugira. Mu gihe bitaba ibyo amahirwe yahabwaga yo kuzaba umukinnyi ukiri muto uzitwara neza azamucika.

4.Bimenyimana Bonfils Caleb (Rayon Sports)

Bimenyimana Bonfils Khaleb mu myitozo

Bimenyimana Bonfils bita Caleb ni umukinnyi utaha izamu akaba mushya muri Rayon Sports. Uyu musore uvuka i Burundi, ni we mizero y'itahwa ry’izamu ku bafana ba Rayon Sports kuko usanga ku myitozo y’iyi kipe ariwe bavuga ko azabaheka imbere y’amakipe y’ibikurankota bazaba bahatanira ibikombe bitandukanye bikinirwa imbere mu gihugu.

Nubwo uyu musore amaze igihe afite akabazo k’imvune, kuri uyu wa Kane yakoze imyitozo ndetse yemerera abanyamakuru ko ameze neza kandi ko aramutse ashyizwe mu kibuga yakina nta kibazo. Mu gihe yahabwa umwanya wo gukina, aba-Rayon Sports bazaba bamuhanze amaso bareba uko yitwara imbere y’izamu.

3.Niyonzima Ally (AS Kigali )

Ally Niyonzima ni mu bitwaye neza kuko yatsinze ibitego bibiri mu mikino itatu

Mu isinzi y’abakinnyi bakomeye AS Kigali yaguze harimo Ally Niyonzima umukinnyi wamenyekaniye mu ikipe ya Mukura Victory Sport yari anabereye kapiteni, kuri ubu arabarizwa mu banyamujyi nyuma yo kuba yarananiranwe na Rayon Sports yari amazemo igihe akora imyitozo ndetse anakina imikino ya gishuti.

Mu irushanwa rya Rubavu Intsinzi Cup Celebration 2017 riheruka kubera kuri Sitade Umuganda, AS Kigai yaryegukanye itsinze APR FC kuri penaliti 3-2 nyuma yuko bari basoje iminota 90’ banganya ibitego 2-2. Muri iri rushanwa, Ally Niyonzima yatsinzemo ibitego bibiri, birimo kimwe cya coup franc yatsinze APR FC na kimwe cya penaliti yatsinze FC Marines.

Uyu musore ubu abantu barashaka kureba ko uko yitwaye i Rubavu niba ari nako azitwara imbere ya APR FC, Rayon Sports na Police FC. Mu gihe azaba atabashije guhozaho bizaba ngombwa ko abafana bavuga ko aramuka.

2.Savio Nshuti Dominique (AS Kigali)

Savio Nshuti Dominique

Savio Nshuti Dominique ni umukinnyi wavuye muri Rayon Sports agana muri AS Kigali, igikorwa abafana b’iyi kipe y’ubururu n’umweru batari biteze. Nyuma yo gufasha iyi kipe gutwara Rubavu Intsinzi Cup Celebration abatsindira igitego ku mukino wa nyuma, abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba uko uyu musore azitwara imbere ya Rayon Sports, APR FC na Police FC.

1.Kwizera Pierrot (Rayon Sports)

Kwizera Pierrot umukinnyi ndenderwaho muri Rayon Sports

Kwizera Pierrot Mansare bita Fundi muri Rayon Sports, ni umukinnyi udashidikanwaho uko umukino wose waba umeze kuko ariwe nkingi ya mwamba hagati mu kibuga cy’iyi kipe iterwa inkunga na SKOL. Mu mpera z’umwaka w’imikino 2015-2016 yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza aza kukisubiza mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017.

Bigendanye n’impano afite mu gutsinda ibitego bya coup franc, gutembereza umupira hagati mu kibuga no gutera amashoti ya kure akabyara ibitego, Kwizera Pierrot yahabwa amahirwe yo kuzegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fatuma Uwase6 years ago
    Sha kuri Bertrand na Abedy wapi kbsa ntacyo umuntu yabitegaho rwose jya ureka gufana......





Inyarwanda BACKGROUND