RFL
Kigali

Fabrice Ndagije yasohoye amashusho y'indirimbo ‘Mutima Wanjye’ yakoranye na Serge Iyamuremye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/09/2017 10:06
0


Umuhanzi Fabrice Ndagije yahuje imbaraga na Serge Iyamuremye bakorana indirimbo bise ‘Mutima wanjye’ ndetse kugeza ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze, ukaba ushobora kuyasanga kuri Youtube unyuze kuri Channel yacu ya Afrifame.



‘Mutima wanjye’ ni indirimbo ituje yo kurama Imana, ikaba yaranditswe na Fabrice Ndagije uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amashusho amwe y'iyi ndirimbo aho Fabrice agaragara yafatiwe muri Amerika, andi afatirwa mu Rwanda ari naho Serge agaragara. Serge Serge Iyamuremye ubwo yagezaga ku Inyarwanda.com amashusho y'iyi ndirimbo yavuze ko ari indirimbo yo kuramya Imana no kuyishimira urukundo rwayo. Serge yizeye ko iyi ndirimbo yabo izahesha benshi umugisha.

Muri iyi ndirimbo 'Mutima wanjye' aba bahanzi Fabrice Ndagije na Serge Iyamuremye bahamya ko biyeguriye Umwami Yesu Kristo, wabacunguje amaraso y’igiciro cyinshi ku musaraba w’isoni. Bahamagarira ibyaremwe byose kuramya Uwiteka kubw’urukundo rwe ruhebuje. 

REBA HANO 'MUTIMA WANJYE' YA FABRICE FT SERGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND